RwandAir igiye gusubika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yavuze ko izahagarika ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo kuva ku wa 27 Ukwakira 2024.

RwandAir, ibinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa RwandAir ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 , aho ryavugaga ko iyi sosiyete ibabajwe no kumenyesha abasanzwe bayifashisha mu ngendo zabo ko izahagarika zose zijya cyangwa ziva i Cape Town, guhera tariki 27 Ukwakira 2024.

Imibare yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize, yagaragazaga ko RwandAir yerecyeza mu byerecyezo 25, birimo 20 byo muri Afurika, mu Bihugu nka Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Nanone kandi ijya mu mijyi yo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Brussels mu Bubiligi ndetse n’iyo mu Bihugu by’Abarabu nka Dubai na Doha.

Ubuyobozi Bukuru bwa RwandAir, bwatangaje kandi ko bufite intego yo kuzamura ibyerecyezo by’iyi Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege, bikagera kuri 39 mu myaka itanu iri mbere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

RwandAir ntiyatangaje impamvu y’ihagarikwa ry’izi ngendo zerecyeza mu Murwa Mukuru wa Afurika y’Epfo, gusa isanzwe inerecyeza mu mujyi wa Johanesburg muri iki Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *