HomeSports

Rwanda Vs Lesotho : Mugisha Bonheur yashimangiye ko biteguye gutsinda Lesotho

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bonheur Mugisha, yatangaje ko iyi kipe yiteguye gutanga imbaraga zose kugira ngo ibone amanota atatu mu mukino bafitanye na Lesotho wo mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2026 .

Mugisha yavuze ko nubwo Lesotho iribuze ishaka gutsinda ariko u Rwanda rufite inzara yo gusubira ku mwanya wa mbere rwahozeho , mbere yuko rutakaza amanota atatu nyuma yo gutsindwa na Nigeria 2-0 i Kigali ku wa gatanu tariki ya 21 Werurwe.

Aho yagize ati : “Nkurikije ibyo nabonye mu myitozo n’uburyo abakinnyi bitwaye byerekana ko twiteguye, morale iri hejuru kandi abakinnyi biteguye kurwana tugahatanira amanota atatu.

“Buri umwe wese uri buze kubanza mu kibuga ndabizi neza ko yiteguye  kwitwara neza kuko uyu ni umukino navuga ko ari uwo gupfa cyangwa gukira , dufite abakinnyi beza ndetse dukeneye no gutsinda rero turiteguye kandi cyane ”

Kimwe n’u Rwanda, Ingona za Lesotho nazo nazo zizeye ko zigomba kubona amanota atatu  hano i Kigali nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 n’ikipe y’igihugu ya Afurika yepfo bakunze gutazira Bafana Bafana ku munsi wa 5 w’imikino.

Lesotho yari yatsinzwe n’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye muri kamena ya 2024 , iki gitego kikaba cyaratsinzwa na Jojea Kwizera mu gice cya kabiri.

U Rwanda rukomeje kugira amanota arindwi  ku mwanya wa gatatu mu itsinda. Mu gihe Afurika y’Epfo iyoboye itsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Benin n’amanota 8. Nijeriya ni iya kane n’amanota 6 naho Lesotho iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma  n’amanota atatu.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *