Mu kanya gashize , kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports imaze kugwa miswi ibitego 2 -2 n’ikipe ya Musanze FC gusa ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 37.
Ikipe ya Rayon Sports itozwa n’umunya – Brazil Robertinho, yari yagaruye Muhire Kevin na Omborenga Fitina bari bamaze iminsi baravunitse muri cumi n’umwe babanza mu kibuga .
Maze uwitwa Khadime Ndiaye , Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning , Youssou Diagne , Niyonzima Olivier ‘Seif’ , Ndayishimiye Richard , Muhire Kevin , Iraguha Hadji ,Azziz Bassane na Fall Ngagne baba aribo babanza mu kibuga.
Kurundi ruhande , Habimana Sosthene, usanzwe ari umutoza wa Musanze FC, yari yahisemo gukoresha abarimo Nsabimana Jean de Dieu , Nkurunziza Felicien , Ndizeye Gad ,Bakaki Shafiki , Hakizimana Abdoulkarim , Konfor Bertrand , Sunday Imenesit , Ntijyinama Patrick ,Mukelenga Rachid , Owusu Osei na Lathabo Mathaba nka cumi n’umwe babanjemo kuri uyu mukino .
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi witwa Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ watangiye amakipe asatirana gusa ubona ko Rayon Sports icishamo ikabona amahirwe ntiyabyaze umusaruro .
Ku munota wa gatanu w’inyongera w’igice cya mbere ikipe Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne wafunguye amazamu ku mupira yatsindishije umutwe .
Gusa ibi byishimo by’abafana ba Rayon sports ntibyateye Kabiri kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Musanze FC yahise ibona igitego cyo kwishyura cyavuye ku ikosa rya Youssou Diagne wakiniye nabi Lethabo Mathaba inyuma gato y’urubuga rw’amahina hanyuma Ikosa rihanwe na Sunday Imenesit, umupira ukora ku mukinnyi wa Rayon Sports uruhukira mu izamu.
Ku munota wa 77 cya Rayon Sports yongeye kubona Igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Fall Ngagne wongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wari uteretse ibumoso ndetse uyu rutahizamu w’Umunya-Senegal yujuje ibitego 11.
Gusa habura umunota ngo iminota 90 yagenwe ngo irangire ikipe ya Musanze FC yabonye Igitego cya kabiri cyo kwishyura cyinjijwe na Johnson n’umutwe ku mupira uteretse wari umaze guterwa na Konfor Bertrand.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Musanze FC ibitego 2-2, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 37 nyuma y’imikino 16 ya Shampiyona gusa itakaza amanota abiri y’ingenzi kuko ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC ya kabiri gisigaye ari amanota atatu gusa.
AMAFOTO :



