Rwanda Premier League: Menya amakuru yose yerekeye umukino wa AS Kigali VS APR FC
Ku munsi wo ku Cyumweru ku itariki ya 01 Ukuboza 2024, hari umukino ikipe y’ingabo z’igihugu “APR FC” igomba kwakirwamo n’ikipe y’Abanyamugi “AS Kigali” kuri Kigali Pelé Stadium , reka turebere hamwe amakuru ari kuvugwa kuri uyu mukino mbere y’uko uba.
1.Uyu mukino biteganyijwe ko uzasifurwa na Ishimwe Jean Claude “Cucuri” azaba afatanyije na Mutuyimana Dieudonné, Mugisha Fabrice na Umutoni Aline mu gihe Komiseri azaba ari Rwirasira François.
2. Ikipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda ikipe y’Abanyamugi mu mwaka wa 2018 hari tariki 23 Ukuboza, mu mikigo byibuze 16 iheruka guhuza aya makipe, ikipe ya ARP FC yatsinzemo imikino itatu , As Kigali itsindamo 4 mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino 9.
3. Imikino itanu iheruka ku makipe yombi muri shampiyona y’umupira w’amagaru mu Rwanda yose ni amakipe ari kwitwara neza, APR FC yatsinzemo imikino 3 inganya 1 itakaza umukino 1 yatsinzwemo na Gorilla kuri mpaga , ubu ikaba iri ku mwanya wa 8 na amanota 14, AS Kigali na yo yatsinze imikino 3 inganya 1 itakaza undi yatakaje imbere ya Marines FC ikaba kuri ubu ifite amanota 20 ku mwanya wa 2 .
4.Rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali Umurundi Shabani Hussein ‘Tchabalala wakiniye amakipe arimo na Rayon Sports ndetse n’Amagaju yo mu Bufundu avuga ku buryo biteguye uyu mukino wa APR FC “Nge n’abagenzi bange turi teguye mu buryo bushoboka bwose kandi twiteguye kuzatahana amanota atatu ejo”.
5. Abakinnyi ba AS Kigali bazahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw ni batsinda ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC”.
6.Ikipe ya APR FC iherutse guterwa utwatsi n’urwego rushinzwe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” ku kifuzo cyabo cyo kubasubikira umukino bafitanye na Police FC mu Cyumweru gitaha, uzakurikirwa nu wo bazakina na Rayon Sports ukaba umukino w’ishiraniro.
7. Ikipe y’Abanyamugi bazakurikizaho ikipe ya Bugesera FC ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda hazaba ari tariki 07 Ukuboza 2024, mu gihe APR FC izaba yakiriye Police FC ku itariki 04 Ukuboza, 2024.
8.Ibiciro: 2000 Frw, 5000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw ku bazagura amatike mbere, mu gihe ku munsi w’umukino amatike azagurwa muri ubu buryo 3000 Frw, 5000 Frw, 15 000 Frw ndetse na 30 000 Frw.