FootballHomeSports

Rwanda Premier League : Kubera iki Darko Novic na APR FC bikomeje kwanga ?

Ku munsi wejo ku wa gatanu tariki ya 14 werurwe, Umukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League wari wahuje APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi aguye miswi .

Ni umukino APR FC yatangiye neza, ariko nta gihambaye cyakozwe mu minota 20 ya mbere, dore ko isa n’iyihariwe cyane na Gasogi United yari yatangiranye amashagaga.

Kuva ubwo APR FC yahise igaruka neza mu mukino irawuyobora, ikarusha Gasogi United guhererekanya neza umupira no gusatira ariko igitego kirabura.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, maze ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Umutoza Darco Novic yahise akuramo Hakim Kiwanuka yinjiza Mugisha Gilbert.

Byatumye APR FC yinjirana mu gice cya kabiri imbaraga zisumbuye ku zo yakinanye igice cya mbere.

Yakomeje guhererekanya neza umupira, Gasogi United igakina yirwanaho icungana n’imipira APR FC itakaje ngo na yo ikine.

Kubura kw’igitego byatumye Umutoza Darco Novic yongera imbaraga mu busatirizi, akuramo Denis Omedi yinjiza Mamadou Sy ngo akine nka rutahizamu w’imbere, maze Cheikh Djibril Ouattara wari kuri uwo mwany ajya gusatira izamu aciye mu ruhande rw’iburyo.

Ibyo byakomeje guha akazi katoroshye Abakinnyi ba Gasogi United ariko igitego gikomeza kuba ingume.

Ntibyatinze, APR FC yongeye ikora indi mpinduka ari na yo ya nyuma, havamo Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ hinjira Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Iyi kipe y’ingabo yakomeje gukora ibishoboka byose ngo ibone igitego ariko amahirwe akabura kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiraga hongerwaho indi itanu, na yo irangira nta gihindutse, umukino urangira ari 0-0.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, ikarushwa inota rimwe na Rayon Sports izakina umukino wayo w’umunsi wa 21 na AS Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *