EntertainmentHome

Rwanda Music Billboard :TOMBE ya Element yaruyoboye naho Kavu Music , Olimah , Anne Marie na Ariel Wayz baca uduhigo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere Mata 2025 , ishami ry’imyidagaduro ry’ikinyamakuru Daily Box ryashyize hanze urutonde ngarukakwezi rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda rw’ukwezi kwa Mata , Reka turebere hamwe iby’ingenzi wamenya kuri uru rutonde rwamaze gushyirwa ahagaragara .

Uru rutonde rw’indirimbo ijana ruzwi nka ‘RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+’ ruyobowe n’indirimbo yitwa TOMBE y’umuhanzi akaba n’umutunganyamuziki [ Producer ] witwa Mugisha Fred Robinson wamenyekanye nka Element eleeh .

Iyi ni indirimbo yashyiriwe hanze rimwe n’amashusho yayo agaragaramo umwe mu babyinnyi bakomeye ku isi wamamaye nka Sherrie Silver aho yifashishijwemo nk’umukobwa w’imena muri yo , ibi biri no mu byayikururiye gukundwa n’abatari bake .

Uyu munyarwandakazi uba mu Bwongereza, akaba icyamamare mu kubyina, yanubakiwe ikibumbano giteze amaboko nk’uko mu mbyino za Kinyarwanda bikorwa. mu mujyi wa i London ho mu gihugu cy’ Ubwongereza .

TOMBE imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa youtube mu minsi igera ku icyenda imaze igiye ahagaragara ndetse ikaba imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 100 kuri AudioMac .

Indirimbo yitwa SO FAR ya Danny Nanone yakoranye na Ella Rings niyo yaje ku mwanya wa kabiri kuri urutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda .

Indirimbo zirimo Ola ya Kivumbi K1ng , Ratata ya Diez Dola na Baturekure ya Kavu Music ziri mu zahize izindi mu kuza mu myanya y’imbere y’uru rutonde .

Uwitwa Tony Iranzi uzwi nka Olimah w’imyaka 21 y’amavuko yonyine yaciye agahigo ko kuba umuhanzi ukiri muto ugize igihangano cyaje mu ndirimbo icumi za mbere nyuma yuko indirimbo ye yise ‘Aah ‘ ikomeje gukundwa na benshi biganjemo urubyiruko ije ku mwanya wa karindwi .

Album ya Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz nayo yaciye agahigo muri uru rutonde ko kugirango indirimbo nyinshi zayisotseho zaje muri uru rutonde .Nyuma y’imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk’umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to stay’ yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.

Ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel & Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.


Indirimbo yitwa ‘BATUREKURE ‘ y’abasore barimo Zeo Trap , Chaka Fella , Dondada , Bodack na Bwiru Majagu babarizwa mu itsinda rya Kavu Music yaciye agahigo ku kuba indirimbo ikozwe mu njyana ya HipHop ije mu myanya icumi ya mbere .


Umuhanzikazi w’Umwongereza witwa Anne Marie Rose Nicholoson n’indirimbo ye yise ‘ I Don’t Like Your Boyfreind ’ ishatse gusobanura ugenekereje mu kinyarwanda ngo ‘ Ntago nakunze umusore mukundana ‘ yabaye indirimbo ya mbere y’umuhanzikazi ukomoka hanze y’umugabane w’Afurika kuri uru rutonde .

Kimwe mu byatumye iyi ndirimbo ikundwa cyane byumwihariko hano mu Rwanda ni ukuberako yaturutse ku giterekerezo cyo kubuza inshuti yawe kwishora mu rukundo rimwe na rimwe n’umusore utagukunda ndetse ibi bijyana nk’icyimeze nk’ingeso yo gutendeka iharawe na bamwe mu basore .
Nkuko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ishami ry’imyidagaduro rya Radio ya BBC , Anne Marie yashimangiye ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yagikomoye ku mukobwa w’inshuti ye yari yabubijije gukundana n’umusore akanga kumwumvira bikaza kurangira amubabaje .

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri uru rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda [ Rwanda Music Billboard ] rw’ukwezi kwa Mata .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *