RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+ : Indirimbo Plenty ya The Ben niyo yaje ku ruhembe rw’izindi ; dore uduhigo twagiye ducibwa n’abahanzi nyarwanda kuri uru rutonde !
- Ni ibiki bigenderwaho mu itondekanwa ry’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi?
- Ese RWANDA MUSIC BILLBOAD HOT 100+ haba hari imipaka cyangwa imbibi yaba igenderaho bijyanye n’ibihugu banyir’ibihangano bakomokamo?
- ese ni iyihe indirimbo iyoboye izindi kuri urutonde rw’ukukwezi k’ukwakira dusoje ?
- ese abahanzi ba abanyarwanda baje mu cumi rya mbere ( Top 10) ni bande ? ni bangahe ?
- ni ikihe gihe fatizo indirimbo igomba kuba imaze kugira ngo ibe yaza kuri urutonde?

Indirimbo yitwa Plenty y’umuhanzi – nyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye uzwi nka The Ben niyo yaje ku mwanya wa mbere mu rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda Ruzwi nka ‘[Rwanda Music Billboard Hot 100 +] rw’ukwezi k’ugushingo .
Inama y’ubwanditsi bw ’ikinyamakuru Daily BOX bufatanyije ni inzobere zigiye zitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro hano iwacu m’u Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’uburasirazuba bwaricaye butegura imbonerahamwe ngaruka kwezi izajya yibanda ku ndirimbo ijana zakunzwe hano mu gihugu .[RWANDA MUSIC BILLBOARD Hot 100+].
RWANDA MUSIC BILLBOAD ni urutonde ngaruka kwezi rw’indirimbo ijana zikunzwe za abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cg hanze y’urwanda ndetse na abahanzi mpuzamahanga ziba zarakunzwe mu igihe cy’iminsi 30 [ukwezi] , urutonde rushingira ijanisha ry’ingingo zigiye zitandukanye hanyuma indirimbo igize ijanisha rinini bigatuma yicuma imbere kurutonde .
izi ni zimwe mu ngingo zigiye zitandukanye zigenderwaho mu itondeka ry’indirimbo ziba zagiye zihiga izindi kuri RWANDA MUSIC BILLBOARD :
Radio air- plays: Hano harebwa ingano y’inshuro indirimbo runaka yagiye isabwa ikanacurangwa kuma radio yose akorera hano mu gihugu mu gihe cy’iminsi mirongo itatu .
online social platforms views : ikindi abategura RWANDA MUSIC BILLBOARD barebaho ni umubare w’inshuro igihangano cyarebwemo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye byumwihariko urubuga rwa Youtube ndetse ni ijanisha rito cyane riharirwa uburyo indirimbo iri gukundwa kuzindi nkoranyambaga nka ,FACEBOOK ,TIKTOK , INSTAGRAM ,X ,SNAPCHAT ndetse na THREAD.
Television’s plays; inshuro indirimbo yasabwe ndetse yanakinwe ku ma shene ya television akorera ku ubutaka bw’u Rwanda nabyo biri mu byibandwaho mu itondekanwa ry’indirimbo kuri uru rutonde ngarukakwezi.
Daily Box online voting (online elections) : aya ni amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga bwite za DAILY BOX yaba kuri facebook ,X icyahoze ari Tweeter ndetse n’urukuta rwacu rwa Instagram rwa @DAILY BOX aho abanyarwanda bashobora kwitorera indirimbo bifuza ko yazaza ku mwanya wa mbere.
Disc joker’s playlists; ndetse hanitabazwa kukigero gitoya urutonde zikunzwe gucarangwa n\’abamwe mubavangamuziki (DJs) bakunzwe hirya no hino mu gihugu ,indirimbo gucurangwa kenshi bituma ishobora kuba yo kwiyongerera amahirwe yo kuba yakwicuma ikiba yakwigira imbere kuri uru rutonde.
international music streaming media: Abategura DAILY BOX RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+ bifashisha uko indirimbo ziba zaraguzwe ,zikarebwa ndetse zikanumvwa ( streams) ku nzu mpuzamahanga zicuruza umuziki nka SPOTIFY , AUDIO MACK ,APPLE MUSIC ….
Indirimbo ya The Ben imaze ibyumweru bitatu ishyizwe ahagaragara mu buryo bw’amashusho ndetse ikaba imaze igihe gikabakaba ukwezi iri hanze mu uburyo bw’amajwi niyo yahize izindi iza kw’isonga mu kuba ikunzwe kuri Rwanda Music billboard y’ukwezi kwa gatandatu , icyitonderwa indirimbo ishyirwa kuri uru rutonde igomba kuba nibura itarengeje ameze atanu isohotse .
Indirimbo esheshatu mu icumi zambere ni iza abahanzi nyarwanda abo ni The Ben, Bruce Melodie , Bulldog ,Platini P ,Kevin Kade na Davis – D ukunze kwiyita amazina arimo umwami w’abana cyangwa Shine Boy .
Indirimbo y’umuhanzi ukiri muto kurusha abandi yaje muri urutonde n’iyitwa ‘ IGISABO ‘ y’umuhanzi witwa Irahari Uwase Soleil wamenyekanye nka Zuba Ray w’imyaka 20 y’amavuko , uririmba injyana ya R&B na Afro Afro Pop”.
Uyu muhanzikazi hanze ukiri muto witwa akaba aherutse gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu gutunganya izwi nka KINA MUSIC iyoborwa na Ishimwe Clement akaba umugabo wa Butera Knowless , uyu mukobwa akaba nawe agiye gutangira gukorera muri uyu muryango usanzwemo abandi bahanzi batandukanye barimo ; Butera Knowless [Mama Kina Music], Platini P Nelly Ngabo n’abandi.
Icyitonderwa Uru rutonde rusohoka buri tariki ya mbere ya buri kwezi rugasohokere ku rubuga rw’ikinyamakuru Daily Box ndetse ukaba wanabasha kurubona ugiye no ku mbuga nkoranyambaga z’iki kinyamakuru haba kuri Facebook , Instagram ndetse facebook hose shakisha Dailybox hanyuma ubashe kwirebera umwanya indirimbo ukunda yagize .
