EntertainmentHome

Rwanda Music Billboard : Dore iby’ingenzi wamenya ku ndirimbo zaje mu myanya 6 iheruka

Ikinyamakuru Daily Box buri ntangiriro z’ukwezi gishyira hanze urutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda hatitawe ku gihugu banyirazo baherereyemo ruzwi nka ‘ Rwanda Music Billboard ‘ , Reka uyu munsi turebere hamwe byinshi utari uzi ku ndirimbo zaje mu myanya itandatu iheruka kuri uru rutonde .

1.LOWKEY BY GOLDEN JUU FT OKKAMA & TRIZZIE NINETY SIX

Reka dutangirire ku ndirimbo yaje ku mwanya wa 95 ari nayo iyoboye urutonde rw’indirimbo 6 zaje mu mpera z’uru rutonde , iyo ntayindi n’iyitwa ‘LOWKEY ‘ y’umuhanzi usanzwe ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe gusa ukunze kwita cyane ku isoko rya Afurika y’iburasirazuba .

Golden Juu muri iyi ndirimbo yaje ku mwanya wa 95 yafatanije n’abahanzi barimo Okkama n’umuraperi Trizzie Ninety Six itunganwa na Kina Beat mu buryo bw’amajwi afatanije na Bob Pro naho mu buryo bw’amashusho itunganwa na rurangiranwa mu gutunganya amashusho y’indirimbo ya zimwe zakunzwe hano mu Rwanda witwa Fayzo Pro .

Zimwe mu mpamvu iyi ndirimbo yakunzwe nuko yagaragayemo uwitwa Okkama aririmba mu njyana ya ‘ Drill’ isanzwe iri mu bice Hiphop kandi asanzwe akora injyana ya Afro beat , iyi ndirimbo imaze iminsi 18 igiye hanze ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 38 ku rubuga rwa Youtube .

2.Joshua Baraka – Dalilah II (feat. Simi, Qing Madi & Axon)

Iyi ni verisiyo ya kabiri y’indirimbo y’Umuhanzi akaba n’umutunganyamuziki uzwi cyane mu gihugu cya Uganda, witwa Joshua Baraka yise Delilah kabiri ikaba yaraje ku mwanya wa 96 kuri Rwanda Music Billboard .

Baraka ubwo yari mu kiganiro na televiziyo y’imyidagaduro yo mu gihugu cya Uganda yitwa Bukkede Tv 1 yavuze ko yongereyemo ibirungo muri iki gihangano, yifashishije ubushobozi budasanzwe bw’abanyamuziki bakomeye nka Axon nawe ukomoka muri Uganda ,Qing Madi n’umuririmbyikazi akaba n’umwanditsikazi w’indirimbo, diva Simi bose bazwiho kuba bafite impano idasanzwe mu muziki wo muri Nigeriya .

3. ON PREND LA CITY BY BIBIBOI FT ISH KEVIN

Iyi ni ndirimbo iri mu jyana ya Drill ikomoka ku njyana Hiphop ikaba yarakozwe n’umufaransa witwa Bibiboi afatanije n’umuraperi w’umunyarwanda , Semana Ishimwe Kevin wamamaye nka Ish Kevin .

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki izwi nka Six record ikaba yaratunganijwe n’umwe mu batunganyamuziki bafatwa nk’impirimbanyi muri injyana ya Drill witwa Pro zed ndetse anayikorera icyizwi nka mixing .

4. PUSH 2 START BY TYLA

PUSH TO START ni indirimbo yanditswe n’umuririmbyikazi w’umunyafurika y’epfo witwa Tyla Laura Seethal wamamaye nka Tyla ikaba yaraje ku mwanya wa 98 kuri Rwanda Music Billboard .

Iyi ndirimbo ikaba yaratunganijwe n’inzu mpuzamahanga itunganya umuziki yitwa FAX Records isanzwe ikorana n’uyu muhanzi mu gukora byinshi mu bihangano bye byakunzwe cyane nka truth or dare , Tear ndetse niyo yise Water .

Push To start yamaze gukorerwa remix yahuje uyu muhanzikazi ukuri muto na rurangiranwa mu njyana ya Dancehall Sean Paul imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 67 ku rubuga rwa youtube .

5. DtMF by BAD BUNNY

Iyi ni ndirimbo y’umuraperi kimenyabose witwa Bad Bunny wo muri Puerto Rico yasohotse ku ya 5 Mutarama 2025, ikaba yarasohotse nk’indirimbo yari ihagarariye izindi kuri alubumu ye ya gatandatu yasohoye mu rugendo rwe rw’umuziki akaba yarayise Debí Tirar Más Fotos .

 Indirimbo ikozwe mu njya yo muri kiriya gihugu izwi nka plena, yumvikanamo ubuhanga bw’amajwi ya muzika azwi reggaeton na salsa , DTMF ugenekereje mu Kinyarwanda wayisanisha n’ijambo “inzira” , Bad Bunny aririmba uburyo yicuza kuba atarafashe amafoto menshi yabantu bari bamaranye igihe bakaza kwitaba Imana .

Iyi ndirimbo imaze kurebwa miliyoni mirongo itanu n’umunani kuva yashyirwa ahagaragara ku rubuga rwa youtube .

6 . luther by Kendrick Lamar ft SZA

Indirimbo yitwa Luther y’umuraperi w’imyaka 37 ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Kendrick Duckworth Lamar afatanije n’umuririmbyikazi witwa Solana Imani Rowe wamamaye nka SZA niyo yaherekeje izindi ndirimbo kuri uru rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi .

Imwe mu mpamvu iyi ndirimbo imaze hafi amezi atatu igiye ahagaragara yaje kuri uru rutonde nuko iyi ndirimbo ikomeje kurebwa bidasanzwe ndetse no gukundwa birushije uko yari isanzwe nyuma yuko iri muri nyinshi Kendrick Lamar yaririmbiye mu gitaramo karundura ku isi kiba hagati mu mukino usoza shampiyona ya National Football League [ NFL ] muri leta zunze ubumwe z’Amerika cyabaye tariki ya Gashyantare 2025 , rero byatumye abantu hirya no hino ku isi bongera kujya kureba ibi bihangano birimo n’iyi ndirimbo yitwa Luther ikomeje gukundwa mu rw’imisozi igihumbi no muri Afurika muri rusange .

USHAKA KUREBA URUTONDE RWOSE KANDA HANO : 👉🏿👉🏿👉🏿 RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *