HomePolitics

Rwamagana : Uwakekwagaho kwica uwarokotse Jenoside na we yapfuye arashwe

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, Kabera Samuel, yapfuye nyuma yo kuraswa n’inzego z’umutekano ubwo yari ajyanywe mu iperereza ry’ubwicanyi bwo mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2023.

 Kabera, wari warafashwe akekwaho kwica Sibomana Emmanuel, wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yahise apfa mu gihe yageragezaga gucika inzego z’umutekano zari zimujyanye kwerekana aho yahishe ibikoresho yakoresheje mu kwica nyakwigendera.

Sibomana Emmanuel w’imyaka 57 y’amavuko, yishwe mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2023. Nyakwigendera yari atashye iwe ubwo yakorerwaga iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Kabera Samuel yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari, aho iperereza ryari rikomeje, ariko byaje kurangira yapfuye ubwo ageragezaga kugerageza gutoroka ari kumwe n’inzego z’umutekano. Polisi yari imujyanye kugira ngo yerekane aho ibikoresho yakoresheje mu kwica Sibomana Emmanuel byari bihishe.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cyo gukomeza gukorerwa ihohoterwa ku barokotse Jenoside mu butumwa yatanze ku wa 12 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga. Perezida Kagame yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibi bikorwa bihagarare, ndetse ashimangira ko ubutabera n’amategeko agomba gukora kugirango hagire uwahabwa igihano gikwiye.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati: “Kwica abantu n’ubundi bihabanye n’amahame  y’ubutabera, cyangwa kuba hakabaho na Politiki yaganisha aho ngaho, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi.”

Ibibazo by’abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje gututumba mu bice bitandukanye by’igihugu, aho mu mezi ane ashize, abantu barenga batandatu barishwe.

 Muri ibyo bikorwa, ku wa 13 Ukuboza 2023, Pauline Nduwamungu, nawe wari warokotse Jenoside, yishwe mu Karere ka Ngoma, ubwo yakorerwaga iyicwa ry’indengakamere, aho umwicanyi yamuteye icyuho mu mutwe akamuca igihimba nyuma akagishyira mu kimoteri, umutwe ugasangwa mu bwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *