Rwamagana : Umugore yasanzwe mu nzu ye yitabye imana!
Mu Mudugudu wa Buseke, mu Kagari ka Bishenyi, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, hagaragaye inkuru idashimishije y’umugore witwa Nyiranizeyimana Claudine, wasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukiye muri aka gace.
Bivugwa ko urupfu rwe rukekwa kuba rwaratewe n’umugabo we, Biserukande Edouard, ariko intandaro y’uru rupfu iracyari amayobera kugeza ubu .
Nyiranizeyimana n’umugabo we bari bamaze iminsi itatu bimukiye mu Kagari ka Bishenyi bava mu Karere ka Bugesera, aho bari batuye mbere.
Ibi byabaye ku wa Kane, ubwo abagize umuryango batangiye kwibaza aho Nyiranizeyimana yagiye, nyuma y’uko umugabo we yamubuze umunsi wose.
Uwitwa Ntawutayavugwa Jean Baptiste, akaba n’umuvukanyi wa nyakwigendera, avuga ko yahuye n’ibyago byo kubona uyu mugore yapfuye mu nzu.
Aho yagize ati, “Ku buryo nagize amakenga, ndagenda ndavuga nti reka njye gufungura nsanga umuntu yapfuye.”
Icyaje gutungura cyane abaturanyi n’abagize umuryango, ni uko nta makimbirane bari basanzwe bazi hagati y’umugabo n’umugore, bituma bakeka ko ikibazo cyaba cyaratewe n’impamvu zitagaragaraga ku mugaragaro.
Mu gusubiza ikibazo cya Radio TV10 dukesha iyi nkuru, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Richard Kagabo, yavuze ko urupfu rw’uyu mugore rwaje nyuma y’igihe gito havuzwe ibindi bibazo bisa nk’ibyo muri aka gace.
Aho yasobanuye ko bikekwa ko ikibazo hagati y’umugabo n’umugore cyaba cyaragiye gituruka ku mibereho yaho baturutse mbere yo kwimuka.
Uburyo nyakwigendera yapfuye ndetse n’ibimenyetso by’uburyo yishwe birimo nkaho yakubiswe isuka , bigaragaza ko umugabo ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe.
Ibikorwa byo gushakisha uwitwa Biserukande Edouard, umugabo ukekwa kwivugana uwo yihebeye , byatangiye gukorwa n’inzego z’umutekano, ariko kugeza ubu ntacyo baratangaza ku mpamvu z’iki gikorwa cyangwa aho umugabo w’uwitabye Imana aherereye.
Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane icyatumye uru rupfu ruba, ndetse bigaragaze niba hari amakimbirane yari ari hagati y’aba bashakanye cyangwa niba ari indi mpamvu yihishe inyuma.