Rwamagana : Umugabo wavunwe igufwa n’irondo arasaba ubutabera
Uwitwa Iriboneye Didas, w’imyaka 47 utuye mu Mudugudu wa Kabindi, Akagari ka Rweri, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubutabera nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeri 2024 yakubiswe n’abanyerondo, bigatuma avunika igufwa .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Iriboneye yavuze ko abanyerondo baje iwe mu ijoro bamubwira ko bashaka kumujyana ku Murenge wa Gahengeri, ariko agahakana ko atari ngombwa, bigatuma bamukubita.
Yagize ati: “Abanyerondo baje bavuga ko bashaka kunjyana ku Murenge, ndababwira ngo muranjyana gukora iki? Barambwira ngo abana baduhamagaye ngo urimo urabaraza hanze! Ndababwira ngo none ko bari mu nzu baryamye. Nkase ngo nsubire mu rugo, umunyerondo ankubita umutego, nikubita hasi ndavunika.”
Iriboneye avuga ko yakurikije inama y’abaganga aho yagiye kwivuza, basanga yaravunitse igufwa, bakamuhereza inyunganirangingo. Gusa, yavuze ko yageze aho akabura amafaranga yo kwifashisha mu kuvura, kuko amaze gukoresha miliyoni 1.5 y’u Rwanda.
Kugeza ubu, Iriboneye yasabye ubutabera, avuga ko n’ubwo yatanze ikirego kuri sitasiyo ya RIB ya Nzige, abanyerondo bakomeje kumvikana no gukomeza ibikorwa byabo batitaye ku kirego cye.
Inkuru zasomwe cyane
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Uyu mugabo yumvikana avuga ko yifuza ko abo banyerondo bagakurikiranwa kugira ngo ubutabera bubeho ku bikorwa byabo.
Mu gusobanura iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, John Bosco Byaruhanga, yabwiye ikinyamakuru cya BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bwamusabye kwerekeza kuri RIB agatanga ikirego.
Aho yagize ati: “Twahise tumugira inama yo kujya kuri RIB agatanga icyo kirego, ibindi biri mu maboko y’Ubugenzacyaha. Ibyo tugomba gukurikirana n’ukuntu arimo kwivuza.”
Iki kibazo gikomeje kwibazwaho mu baturage no mu buyobozi, aho hakomeje gushakishwa ukuri mu gihe habura ibisubizo ku ngaruka z’ibikorwa by’ubuyobozi bukora ibyo butemerewe.