Rwamagana : Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibilo 30 by’urumogi mu nzu

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu karere ka Rwamagana yasanganywe mu nzu ibilo 30  by’ikiyobyabwenge cy’urumogi , Polisi ikaba ivuga ko yafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage .

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, akagari ka Gishore, mu murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n’imwe.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’uburasirazuba yashimiye abaturage yimazeyo kubwo gutangira amakuru ku gihe aho yanavuze ko aya makuru ntagushidikanya yagize uruhare mu guta muri yombi uyu mugabo nkuko byahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana .

Aho yagize ati ; ” Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko uyu mugabo ari mu bacyekwaho kuba abacuruzi ruharwa b’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ku bw’imikoranire myiza n’abaturage baduhaye amakuru ko yaruzanye niko guhita tujyayo dusanga ruri mu nzu ye rungana n’ibilo 30.”

SP Twizeyimana Yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko uburyo n’amayeri yose bakoresha babikwirakwizamo bigenda bitahurwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara icyaruta ari uko babireka batarabifatirwamo.

Kuri ubu uyu mugabo yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abafatanyaga nawe bigikomeje.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *