
Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rwamagana, hari kuvugwa indwara ifata abana b’abakobwa igatuma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara, aho bamwe mu baturage bavuga ko ishobora kuba iterwa n’imbaraga z’umwijima .
Iyi ndwara itaramenyerwa ibyayo gusa abaturage bakaba bayihaye akazina ka ‘Tetema’ bijyanye nuko imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara yagaragaye mu rwunge rw’Amashuri Saint Jean Paul II NAWE ho mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana aho kuri ubu imaze gufata abana b’abakobwa batandatu, bamwe mu bayirwaye bakaba barwariye mu ngo zabo .
Benshi mu banyeshuri baganiriye n’igitangazamakuru cya Tele10 bumvikana bavuga ko iyi ndwara batazi byinshi kuri yo gusa bavuga ko batewe ubwoba nayo nkuko bamwe babitangaje .
aho bagize bati : ”Nafashwe ku Cyumweru numva mu ntege hari kundya. Ku wa Mbere ngiye ku ishuri bigeze ikigoroba kwicara mu ishuri birananira.
”Nangiye mfatwa n’umugongo, mpagurutse birananira nkajya mpora ndyamye ntabasha no guhaguruka. Uratitira ukumva utabasha no kugenda hari n’igihe biguhekenya (kuribwa mu ngingo).”
Bamwe mu baturage kandi banemeza ko iyi ndwara itajya ijyanwa kwa muganga ndetse ngo n’uburyo bwo kuyivura bwaba bushoboka ngo ni imiti gakondo kuko ifite aho ihuriye n’amadayimoni .
aho bagize bati : “Ntabwo bivuza ibi ngibi. Ibi ngibi birikiza. Hari imiti nyine bagukandisha byakwanga ukajya kwa muganga bakagutera inshinge, ariko njye bari kunkanda ndikoroherwa.”
Umuyobozi w’iri shuri, Kagoyire Francine yabwiye iki gitangazamakuru kandi ko iyi ndwara yabanje gufata abanyeshuri babiri, ariko nyuma hagiye haboneka abandi bayirwara.
Ati “Muri iyi minsi rero dufunguye ni bwo umubare w’abanyeshuri wabaye nk’uwiyongeraho, namenye abandi babiri bo muri Segonderi bafashwe n’abandi babiri bo muri Primaire bafashwe.”
kurundi ruhande , Ibitaro bya Rwamagana byatangaje ko bitari bifite amakuru kuri iyi ndwara nubwo byemeje ko atari ku inshuro ya mbere iyi ndwara yumvikanye muri aka karere ibi bitaro biherereyemo nkuko byahamijwe na Dr. Placide Nshizirungu usanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana byo ku Rwego rw’Intara.
Aho yagize ati : ”Nta makuru twaba twarabwiwe cyangwa se twaba tuzi y’uburwayi budasanzwe mu mashuri yo mu Karere kacu, gusa murakoze kuba mubitubwiye turahita tujyayo tubaze uko bimeze, dusure abo bana mu ngo zabo, hanyuma tumenye icyo gukora haba kubasuzuma, kubitaho kubaha inama y’icyo bakora kuko iyo umuntu agize uburwayi akaguma mu rugo ntiyivuze icya mbere ntabwo biba ari byiza.”
Abahanga mu by’ubuvuzi twegereye baduhamirije ko iyi indwara yo mu mutwe, hakurikijwe ibimenyetso byabonetse ari iyo bita “Mass Hysteria” aho umuntu agira ikibazo mu mutwe ariko ibimenyetso bikagaragarira ku mubiri.
Mass psychogenic illness (MPI) epidemic hysteria cyangwa se mass hysteria (soma: hisiteriya) ni indwara yibasira abantu bari mu itsinda (cg agatsiko) rimwe, aho batangira gutekereza ko bashobora kuba bibasiwe n’ikintu gikomeye nk’icyorezo cg uburozi. Irangwa no kugira ibimenyetso rusange mu bantu bari ahantu hamwe, biba biturutse mu kwivaga kw’imikorere y’ubwonko n’urwungano rwabwo (nervous system).
Uku kuvangirwa guhindura byinshi ku mikorere isanzwe nko; kwishima birenze, gukora ibintu bidasanzwe no gutakaza imikorere y’ibice bimwe na bimwe bigaragarira ku mubiri.
Ibimenyetso by’iyi ndwara?
Mass hysteria kugeza ubu ni indwara idafitweho ubumenyi buhagije n’inzobere, akaba ari nayo mpamvu bigoye kumenya ibiyiranga no kuyivura (kuko nta mikorobe yaba bagiteri cg se virusi iyitera).
Umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe w’umwongereza Dr Simon Wesseley yabashije kuyishyira mu byiciro 2:
Mass anxiety hysteria: irangwa no kwigunga, ikaba igaragara cyane mu banyeshuri. Ikwirakwira uko buri umwe arebye undi (visual contact). Ntisaba ko hari icyayiteye (absence of prior tension)
Mass motor hysteria: iyi irangwa n’ingendo idasanzwe. Ishobora kuba ku bantu bose, igaragaza ibimenyetso kandi ikagenda ikwirakwira gahoro gahoro, yewe ikaba yanamara igihe kirekire. Iyi yo isaba ko hari ikiba cyayiteye (prior tension)
Ku yagaragaye ku banyeshuri ba Rambura Fille, twavuga ko ari mass motor hysteria, kimwe mu byayiteye akaba ari stress.
Ibimenyetso rusange bikunze kugaragara:
- Kuribwa umutwe
- Kuzungera
- Iseseme
- Kuribwa mu nda
- Kumva urushye no gucika intege muri rusange
- Guhumeka bigoranye
Ingimbi n’abangavu kimwe n’abana nibo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara.
Ahanini bivugwa ko ari ukubera bo biba byoroshye ko bahora mu matsinda, ahari abandi bana benshi bitandukanye n’abakuru (kuko bo bakunze kuba ari bonyine) ndetse no kuba abato ari bo bagira cyane amavamutima mabi (nk’ubwoba, kwiheba, kwigunga, umujinya n’ibindi) bitandukanye n’uko umuntu mukuru yashobora kubicunga.
Mass hysteria yandura ite?
Mass psychogenic illness ni indwara itangaje, ihangayikisha kandi igaca igikuba. Ahanini itijwe umurindi n’itangazamakuru n’abandi benshi baba bayivugaho bituma irushaho kwiyongera.
Ni iki cyakubwira ko uburwayi buhari ari mass psychogenic illness?
Bimeze kimwe nk’ibyabaye ku banyeshuri ba Rambura Filles. Ibimenyetso bikurikira birahagije ngo umenye ubu burwayi:
- Mu gusuzuma neza ibipimo byose biza bisanzwe
- Nta burozi cg se ikindi gihumanya gisangwa kenshi aho ibyo bintu byabereye
- Abantu benshi bararwara, ariko ikibarwaza kikabura.
Iyi ndwara mu mateka
Iyi ndwara yagiye igaragara cyane mu mateka ahantu hatandukanye
Mu 1962, mu gihugu cya Tanzania ikizwi nka “Tanganyika laughter Epidemic” aho umwana umwe w’umunyeshuri yifashe agatangira guseka, bikagenda bikwirakwira mu bandi, kuko byageze ku bigo 14 n’abantu barenga 1000. Muri uko guseka badahagarara bivugwa ko hari abagejeje iminsi 16 bagiseka. Uretse guseka, abanyeshuri benshi bagaragaje ibimenyetso byo kwiruka cyane ndetse no kurwana. Byatumye ibigo bimwe na bimwe bifunga muri icyo gihe.
Mu 1965, ku ishuri ryo mu mugi wa Blackburn, mu Bwongereza, abanyeshuri benshi b’abakobwa batangiye kugira ikibazo cyo kuzungera, abandi bakikubita hasi. Mu masaha macye abarenga 80 bari bamaze gufatwa. Gusa mu gupimwa nta ndwara nimwe mu mubiri babonye.