FootballHomeSports

Ruud van Nistelrooy ngo ntatewe ubwoba na gato n’ibyo yaza kuvugwaho n’abo bahoze bakinana naramuka atsinzwe na Chelsea

Kuri iki cyumweru, umutoza w’umusigarire wa Manchester united witwa Ruud van Nistelrooy yatangaje ko yiteze kuza kunengwa n’abahoze bakinana mu ikipe ya Manchester United bakora nk’abasesenguzi ku ma shene ya televiziyo atandukanye mu gihugu cy’ubwongereza naramuka atsinzwe umukino we wa mbere wa Premier League nk’umutoza w’agateganyo afitanye na Chelsea ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri n’igice .

Uwitwa Gary Neville ayoboye itsinda ry’abahoze bakinira iyi ikipe barimo uwitwa Roy Keane na Paul Scholes kuri ubu babeshejweho n’ubusesenguzi ku ma shene ya televiziyo atandukanye gusa bakaba banengwa kwibanda ndetse no gushyira igitutu rimwe na rimwe kidakenewe ku ikipe ya Manchester united bahoze bakinira mu myaka yatambutse .

Van Nistelrooy, uri gukorera mu ngata uwitwa Ruben Amorim mu gihe akiri gutoza ikipe ya Sporting Lisbon yo muri Porutugali, avuga ko atarakazwa cyangwa ateshwe umurongo w’ibyo akora na bagenzi be bakinanaga batanga ibitekerezo bwite bijyana n’ibyiyumviro byabo akenshi bikunze kuganzwa n’amarangamutima kurusha ibimenyetso .

Aho yavuze ati: ‘ibi n’ibisanzwe ,Twese dukora akazi kacu kandi ahanini twita mu gushyira imbere inyungu zacu , yego bashobora kutishima niba hari ibataragenze neza kandi bafite ibitekerezo bafite kuri ibyo bagomba kubitangaza nkuko aricyo bahemberwa gusa nanone ntekereza ko ari atari byiza rwose ko umuntu yakabyegereje amarangamutima ye .

Yongeyeho ati: ‘Amaherezo umuntu ageraho agacibwa urubanza n’umusaruro we mubareke . ‘Nyuma yo ku wa gatatu (gutsinda Leicester ibitego 5 kuri 2 mu gikombe cya Carabao), ibyiyumviro byari nziza cyane. Mu mupira wamaguru ibintu bishobora guhinduka cyangwa bishobora gukomeza kuba bibi cyane, rero nasoza mvuga ko Ntajya nemera habe na gato impuha cyangwa igisa n’ikinamico mu mupira w’amaguru. ‘

Van Nistelrooy yatsinze ibitego 150 muri Manchester United hagati ya 2001 na 2006 ubwo yari umukinnyi w’iyi ikipe , rurangiranwa Van Nistelrooy yongeye kwerekeza muri United mu mpeshyi kugira ngo afashe Eric Ten Hag ndetse nubwo uwamuzanye yirukanywe ruud avuga ko yiteguye gukomezanya n’ingoma y’umutoza mushya niba bamushaka.

Gary Neville
Roy Keane
Van Nistelrooy na Gary Neville

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *