Rutsiro : RIB yafunze abarimo gitifu w’umurenge bakekwaho Ibyaha bya ruswa
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo abayobozi batatu bo mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro,rubakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alexis, n’ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uwo Murenge, Hategekimana Victor, ndetse na Dusengemariya Emertha, umugore w’imyaka 39 wari umugenzuzi w’imari muri SACCO y’uwo Murenge, na Dusabumuremyi Jean d’Amour, w’imyaka 28.
Abo bose barakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, aho bikekwa ko bakoreshaga inyandiko z’imishinga itariho kugira ngo babone inguzanyo muri gahunda ya VUP.
Ibi byaha byabereye mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Haniro, ku mudugudu wa Gitwe, hagati y’umwaka wa 2022 na 2025. Abo bafashwe bagiye bafata inguzanyo ya miliyoni 4 Frw mu gihe batari bafite imishinga nyayo.
RIB yatangaje ko bafungiye kuri Station za RIB za Gihango na Rusebeya, kandi ko dosiye yabo izoherezwa ku Bushinjacyaha tariki ya 13 Mutarama 2025.
Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa igihano cy’igifungo ndetse n’ihazabu, kandi RIB yibukije abantu ko itazihanganira abayikora, aho amasezerano y’akazi n’ububasha atakagombye gukoreshwa mu nyungu bwite.