Rutsiro FC yazibukiriye igarura umutoza wayo mu gihe bari kwitegura Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwamaze kugarura mu kazi umutoza mukuru w’iyi kipe Gatera Muossa ndetse n’umuzamu wayo Matumele Arnold Monzobo bari barahagaritswe kubera umusaruro mubi bagize ku mukino uheruka wa Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe yari yatsinzwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibitego bitanu ku busa (5-0) umukino wari wabereye kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu ibyatumye ubuyobozi bw’iyi kipe buhita buhagarika aba bombi, kubera ahanini ibyakurikiye uku gutsindwa bivuye mu bakunzi b’umupira nyarwanda.

“Dushingiye ku biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bwa Rutsiro FC n’umutoza wayo mukuru, GATERA Moussa, turamenyesha abakunzi b’ikipe ya Rutsiro FC n’abakunzi b’Umupira w’Amaguru muri rusange ko umutoza GATERA Musa n’umunyezamu Matumele Arnold Monzobo bari bahagaritswe bagaruwe mu nshingano.” Itangazo ryanditswe n’ikipe ya Rutsiro FC ryemeza igaruka ryaba bombi.

Ibi ubuyobozi bwa Rutsiro FC bubikoze mu gihe hari kwitegurwa umunsi wa 26 wa Shampiyona y’igihigu y’u Rwanda, aho bazakirwa n’ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 08 Gicurasi 2025.

Uyu mukino byumvikane ko uzaba ukomeye cyane ko aba bombi ari igisa nk’amahirwe bahawe yo kwitwara neza , mu gihe Rayon Sports iri kurwanira igikombe cya Shampiyona, aho iri kurusha APR FC inota rimwe mu gihe yo ku munsi wa 26 wa Shampiyona izaba yasuwe na Marines FC iri kurwana no kutamanuka.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *