HomePolitics

Rutshuru : M23 yahatiye abatuye Butare kwimuka aka gace !

Kuri uyu wa gatanu , Abaturage bo mu gace ka Butare mu ifasi ya Rutshuru bahawe nyirantarengwa y’iminsi igera kuri itatu yo kuba bamaze gushaka ahandi hantu ho kwerekeza n’ubuyobozi b’umutwe wa M23 nyuma yuko uyu mutwe ushaka kuhashinga ibirindiro byawo .

Nkuko uwitwa Isaac Kibira umwe mu mbirimbanyi z’ubwisanzure muri DRC yabitangirije Radio y’umuryango w’ababumbye ikorera muri iki gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , uyu mugabo yemeza ko uyu mutwe witwaje intwaro watanze iyi nyirantarengwa kuko ngo nyuma yo kwigarurira Butare ufite gahunda yo guhita yubakamo ibirindiro byawo bikuru bizajya biwufasha kugenzura umutekano w’utundi duce uherutse kwigarurira .

Isaac Kibira yongeyeho ko abatuye muri aka gace bagiye bahunga gake gake kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru turi kugana ku musozo berekeza mu duce twa Kirumba, Tongo, Bambu no mu yindi midugudu ituranye na Butare nyuma yuko M23 yagiye ica amarenga inshuro nyinshi yuko ishobora kuzahashyira ibirindiro byayo rutura .

Isaac yanavuze ndetse ko na bimwe mu bikorwaremezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birimo ibigo nderabuzima byamaze gufunga imiryango ndetse ibindi birimo amashuri bitagikora nkuko byari bisanzwe .

Iyi mpirimbanyi yanasobanuye ko iki kibazo giteye ubwoba ndetse ko kiri guhonyora uburenganzira bwa muntu, anahamagarira Guverinoma ya Kongo n’imiryango yo mu karere gukora ibishoboka byose kugira ngo iburizemo umugambi mubisha w’izi nyeshyamba .

Ibi bije byiyongera ku kuba mu cyumweru gishize, abandi baturage batuye nubundi muri aka gace ka Rutshuru, cyane cyane mu yindi midugudu imwe yanayoborwaga n’abatware irimo Bwito na Bwisha, bahatiwe n’uyu mutwe wa M23 guhunga iyi umudugudu yabo ngo bajye gutura ahandi.

Gusa aya makuru arava mu binyamakuru ndetse n’abantu bamwe na bamwe bakunze kuvugwaho kubogamira kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe bafatanije irimo FDLR cyane ko umutwe wa M23 ntacyo wo uratangaza kuri aya amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *