Rutshuru : Ibintu byamaze guhindura isura nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo na M23!
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Ukuboza, abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kuva mu byabo kandi amashuri menshi yafunze mu mujyi wa Bukombo, uherereye muri Bwito, ho muri Teretwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC nyuma y’imirwano imaze iminsi ihanganishije inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo .
Amakuru agera kuri Daily Box ahamya ko serivisi z’ubutabazi zikomeje kuba ikibazo by’umwihariko mu gace ka Bukombo, ho muri teretwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Inzobere n’abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bw’iki gihugu bemeza ko Iki kibazo cyo guhunga ku bwinshi cyaje gikurikiranye n’imirwano yabaye hagati y’itariki ya 12 na 29 Ugushyingo hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe w’ishyirahamwe ry’imitwe iharanira impinduka uzwi nka “CMC”, usanzwe ukorere mu duce two hafi y’umujyi wa Bukombo.
Iyi mirwano, yakurikiwe n’ibikorwa byagutse bya FARDC bigamije kurwanya ibikorwa by’inyeshyamba, byatumye imiryango amagana iva mu midugudu yari ituyemo kugira ngo ihungire mu duce turi rwagati mu mujyi wa Bukombo ahasa nkaho hafite umutekano ndetse kuri ubu bakaba batuye mu mashuri ndetse no mu bindi bikorwa remezo .
Umwe mu barwanashyaka ba sosiyete sivile waho utashatse ko imyorondoro ye ijya ahagaragara k’ubw’umutekano we yatanze ubuhamya bugira buti :”Nyuma yo kwigarurira ikigo cya Bukombo, inyeshyamba za M23 zahamagariye abaturage bose kuva mu midugudu ya Mashango na Rurere ahubwo bakwinjira mu kigo cya Bukombo. Ubwo nibwo imbaga y’abantu bahungiye mu bigo by’amashuri nka EP Birambizo na Ep Twaweza. Abandi bo bajya mu kigo cy’abapasitori Ku ya 29 Ugushyingo.”
Uyu mutangabuhamya yanemeje ko habaye ibindi bitero byamugaje abantu 11 binatera n’impfu 4 mu baturage kandi ko magingo aya r abaturage bakiri mu cyoba gikomeye cyane.
Inyeshyamba M23 zigaruriye ikigo cya Bukombo kuva ku ya 13 Ugushyingo. Icyakora, abarwanyi ba Wazalendo, bari batangaje ko bahunze, baracyari muri kariya gace. Bagerageza kukisubiza. Ibi nabyo bituma umutekano uhinduka muke cyane muri kariya gace.