Rutahizamu wa Chelsea agiye guhagarikwa imyaka ine adakina


Mykhailo Mudryk, umukinnyi wo ku ruhande w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Ukraine, w’imyaka 24, yashyizwe mu majwi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo kugaragarwaho n’ibimenyetso by’imiti itemewe mu mubiri.

Mudryk yari yarafatiwe ibipimo mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho ibisubizo bya “urine test” byagaragaje ibyo bita adverse finding, ni ukuvuga ibinyuranyije n’amategeko y’ikoreshwa ry’imiti mu mikino.

 Kuva icyo gihe, yahise ahagarikwa by’agateganyo kandi ntiyemerwa gukomeza imyitozo cyangwa kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba Chelsea.

Mudryk yavuze ko yakiriye ayo makuru mu bwoba bwinshi, ashimangira ko “atigeze abikora abigambiriye”, ndetse ko “atazi igihe na uburyo iyo miti yaba yarinjiye mu mubiri we”.

Ishyirahamwe FA ryasohoye itangazo rivuga ko Mudryk yarezwe ku byerekeye amategeko 3 na 4 agenga ikoreshwa ry’imiti itemewe, ariko ntiryigeze ritangaza byinshi kuko iperereza rikomeje.

Amategeko ya FIFA atanga igihano cy’imyaka ine ku mukinnyi ugaragayeho gukoresha imiti itemewe abigambiriye. Gusa Mudryk afite uburenganzira bwo gusaba ko hasuzumwa B sample kugira ngo hemezwe niba koko ibyagaragajwe na A sample ari ukuri.

Ikipe ya Chelsea ntacyo iratangaza kuri ibi bishya, ariko kuva mu Ukuboza yavuze ko izakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye aya makosa. Umutoza Enzo Maresca nawe yavuze ko “Chelsea ikomeje gushyigikira Mudryk no kumwizera”.

Mudryk yasinyiye Chelsea muri Mutarama 2023 avuye muri Shakhtar Donetsk ku giciro cya miliyoni £89, akaba afite amasezerano azageza muri Kamena 2031. Yatsindiye iyi kipe ibitego 10 mu mikino 73.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *