Rutahizamu mushya wa APR FC yongeye kumwenyuza abakunzi b’iyi kipe abaha amanota atatu
Ikipe ya APR FC yitwaye neza ku mukino wa mbere w’igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League batsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe(2-).
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium , utangira ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaba wari umukino waruje ukurikiye indi mikino ine yabanjirije uyu.
Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino ari mu bihe bihabanye , aho imwe yari ku mwanya wa kabiri ariyo APR FC mu gihe Kiyovu Sports ariyo yafungaga urutonde rw’ashampiyona n’amanota 12 ari nayo yagumyeho.
Iyi kipe y’umutoza Lomami Marcel, n’iyo yabanje igitego cyinjijwe na Niyo David ku munota wa 11′ , gusa APR FC ntiyayoroheye dore ko yakomeje kuyataka maze ku munota wa 25′ Denis Omedi atsinda igitego cyo kwishyura.
Rutahizamu Denis Omedi w’Umugande yakomeje kugora abinyuma b’ikipe ya Kiyovu Sports, aza no kubavumba igitego cya kabiri yatsinze ku munota wa 41′ w’umukino uyu musore akomeza gushimangira ko ariwe rutahizamu APR FC yari ikeneye , dore ko ibitego byari byarabuze mu gice cyibanza cya shampiyona.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iyoboye umukino, birumvikana ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga kubungabunga ibyagezweho mu gice cya kabiri ibasha no kubigeraho icyura amanota atatu
Uyu munsi wa 16 wa shampiyona, usize mu bibazo ikipe ya Kiyovu Sports aho yagumye ku mwanya w’anyuma n’amanota 12 mu gihe APR FC ikomeje gusatira Rayon Sports aho yagize amanota 34 bakarushwa na Rayon Sports amanota 2, gusa iracyafite umukino w’umunsi wa 16 itarakina bagomba kwakiramo Musanze FC kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, sa cyenda z’igicamutsi.
Uko imikino y’umunsi wa 16 yagenze yose
AS Kigali 1-0 Bugesera FC
Mukura Victory Sports 1-0 Muhazi United
Rutsiro 0-0 Police Fc
Vision 1-2 Gorilla FC
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru!
Amagaju VS ETINCELLES : 15:00PM
RAYON SPORTS VS MUSANZE FC : 15:00PM
MARINES VS GASOGI UNITED: 15:30PM
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?