Rutahizamu Mohamed Salah yavuze icyahindutse ku mikinire ye muri uyu mwaka w’imikino

Nyuma yo guhesha ikipe ya Liverpool igikombe cya shampiyona rutahizamu Mohamed Salah yavuze ko guhabwa rugari mu busatirizi n’umutoza Arne Slot, biri mu byatumye yitwara neza cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mugabo usanzwe akomoka mu gihugu cya Misiri afatwa nka moteri y’ingufu nyinshi yafashije ikipe ya Liverpool mu kwegukana igikombe cya shampiyona dore ko yaraye anafashije iyi kipe ubwo yatsindaga igitego mu ntsinzi ya 5-1, bakina na Tottenham Hotspur, byahise bimuha ibitego 28, n’imipira 18, yavuyemo ibindi.

Mohamed Salah ni umukinnyi wagiye wigaragaza cyane ku mugabane w’Uburayi cyane, cyane, mu gihe ikipe ya Liverpool yatozwaga n’umudage Jurgen Klopp. Nyuma y’igenda rya Klopp maze agasimburwa n’umuholandi Arne Slot, hahise hatangira kwibazwa uwo iyi kipe igomba kugenderaho, ntibyatinze ngo maze umunya-Misiri Salah atangire yigaragaze kahave ndetse atangire no kujya mu matwi y’abatanga umupira wa Zahabu (Ballon d’or), ibintu Salah avuga ko yafashijwemo na Arne Slot.

Aganira n’ikinyamakuru Sky sports, Mohamed Salah yavuze ku mutoza we Arne Slot mu magambo agira atya:

” Ni umugabo ukanira ariko nanone ucecetse, yatworohereje ubuzima kuko ahanini usanga ari umutoza uzi icyo agushakamo kandi nawe ukaba aricyo umuha, ndishimye hano kandi nishimiye ko tubashije gutwara igikombe.”

Abajijwe niba hari icyo umutoza yaba yarahinduye ku mikinire ye, Mohamed Salah yasubije atarya indimi agira ati:

” Namwe mwareba icyo imibare ivuga, kandi nicyo bisobanuye. Ndacyeka nta byinshi byo kuvuga kuri iyo ngingo.

” Biba bigoye kuvuga ku byahindutse, gusa hano navuga ko uburyo bw’imikinire bwahindutse, nagerageje kumubwira(umutoza) ko, nimbasha gukina nsatira cyane ntakabuza nanjye nzamuha umusaruro nkenerwa. Kandi koko ndashimira Imana ko ibyo namusezeranyije byakunze.

” Cyari igitekerezo cy’umutoza gusa, nkeka ko nawe yateze amatwi akumva. Twaraganiriye bishoboka, kandi kubwanjye mbona umusaruro warabonetse.

” Bicanganyemo ukuntu kuko bizwi na benshi ko, iyo ukina shampiyona y’Ubwongereza ugomba kuba wugarira cyane. Namubwiye ko nshoboye gukina ahantu hose mu kibuga gusa muteguza ko nzajya nkora ibidasanzwe mu gihe mfashe umupira mu busatirizi. Nkeka ko n’umubare w’imipira yavuyemo ibitego igaragaza uburyo imikinire yacu yazamutse.”

Nubwo iby’igikombe cya shampiyona byo byamaze gushyirwaho akadomo, biteganyijwe ko rutahizamu Mohamed Salah, agomba guhita ahangana n’urugamba rwo kwesa agahigo mu bijyanye no gutanga imipira ivamo ibitego. Kugeza ubu abihariye agahigo n’abakinnyi Thierry Henry wasezeye kuri ruhago n’umubiligi Kevin De Bruyne bose bahuriza ku mipira 20 batanze mu mwaka umwe w’imikino.

Kugeza ubu Salah, arasabwa kugira uruhare byibuze rw’ibitego bitatu mu mikino ine isigaye ya shampiyona ngo kalendari y’umwaka w’imikino 2024/2025 ishyirweho akadomo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *