HomeOthers

Rusumo: RIB yataye muri yombi abashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu

Kuri uyu wa gatanu taliki 29 ukuboza 2024, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na police y’u Rwanda bataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko abarimo Kagabo Marc wari umushoferi ndetse na Bizimana Maurice akaba nyiri ibicuruzwa, bafashwe binjiza magendu mugihugu. Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB I Rusororo bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwinjiza magendu n’ubufatanyacyaha.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na RIB, RRA na police y’u Rwanda, hafashwe imodoka yo mu bwoko bwa Camion yari ihetse ibicuruzwa bya magendu iturutse muri Tanzania.

Mu byagaragaye iyi modoka yari itwaye, harimo ibyuma by’imodoka, amavuta yo kwisiga, inkweto z’abagore, n’ibindi birimo n’ibitemewe hano mu Rwanda, bishobora kwangiza ubuzima bikaba byagombaga gusora amafaranga angana na Miliyoni 77 z’amanyarwanda.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rya EAC rigenga imicungire ya za gasutamo, mu ngingo yaryo ya 200, rivuga ko umuntu wese uhisha ibicuruzwa ngo bitanyura mu nzira zabugenewe Kandi abizi neeza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwa umusoro.

Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho, Uwitonze jean paulin, yavuzeko ibi byabaye mu gihe bari mu bikorwa bya buri munsi, byo gutahura magendu. Aboneraho gusaba abacuruzi kugendera kure ibikorwa nk’ibi, kuko bikoma mu nkokora bagenzi babo b’indakemwa bikaba byanateza igihombo gikomeye nyirabyo.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuzeko, ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’igihugu bukanabangamira abacuruzi bakora umurimo wabo neza.
ACP Rutikanga kandi, yatunze agatoki abakora bene ubu bucuruzi, nka bamwe mubadindiza imikoreshereze myiza ya EBM, binyuze mukumvisaha bagenzi babo ko idakora neza.

Akomeza aburira abakora ibyo ko babireka mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bunyuze mu mucyo, dore ko ngo leta ntacyo iba itakoze ngo abacuruzi bakore neza Kandi bunguke.

Ibicuruzwa birimo inkweto z’abagore, amavuta yo kwisiga n’ibyuma by’imodoka byafatiwe ku mupaka wa Rusumo byinjijwe nka magendu.

Imodoka y’ikamyo niyo yari itwaye ibicuruzwa bya magendu byafatiwe kumupaka wa Rusumo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *