HomeOthers

Rusizi : Umugore yakubiswe n’umuriro ahita apfa ubwo yacomokoraga radiyo

Umugore w’imyaka 24 wari utuye mu karere ka Rusizi yitabye imana afite radiyo mu ntoki nyuma yo gukubitwa n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yarimo ayicomokora akisanga yafashe ku nsinga zashishutse atabizi .

Umuhoza Ernestine wari utuye mu karere ka Rusizi , mu murenge wa Nzahaha , akagari ka Nyenji ho mu mudugudu wa Murindi yakubiswe n’umuriro mu masaha y’isaa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa gatanu wa tariki ya 21 Werurwe 2025 ubwo yari ajyiye gukura i radiyo yari icometse mu cyumba we n’umufasha we bararagamo .

Amakuru ava mu baturanyi be yemeza ko uyu muriro w’amashanyarazi wamufashe agikora ku mugozi ngo acomokore radiyo ahita yikubita hasi ndetse kuko yari wenyine mu rugo yabuze umutabara birangira yitabye imana .

Uyu muturanyi akomeza avuga ko nawe atari bumenye ibyari biri kuba usibye ko yumvishe urusaku rw’umwana we wariraga niko kugira amakenga akibaza impamvu umwana yabuze umuhoza agezeyo asaga nyina yumiye ku muriro nawe ahite aherako ajya gutabaza .

Ubuyobozi bw’akarere bwihanganishije uyu muryango wagize ibyago bunasaba abaturage kujya bagenzura ibyo bagiye gucomeka n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bagiye gukoresha kugirango birinde kongera kugwa mu byago nk’ibi nkuko Madame Uwimana Monique usanzwe ari umuyobozi w’agateganyo wungirije w’akarere ka Rusizi yabitangarije itangazamakuru .

Aho yagize ati : ” “Icya mbere tubasaba ni ukujya bakoresha ibikoreshyo byiza, byujuje ubuziranenge, bidafite ikibazo na kimwe cyateza akaga. Icya kabiri barebe niba ibyo bagiye gucomeka cyangwa gukoresha bacomeka nta kibazo bifite kuko amashanyarazi ni meza ariko ni na mabi igihe hari ikibazo kiyarimo.” Nkuko yabitangarije Imvaho nshya .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *