HomeOthers

Rusizi : Umugore w’imyaka 37 amerewe nabi nyuma yo kurumwa n’ingurube

Umugore witwa Ngendakumana Marie utuye mu murenge wa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi arasaba ubufasha kubera ko aherutse kurumwa n’ingurube y’uwitwa Celestin Nsengimana ikamukomeretsa cyane ubwo bahuraga ayivanye kuyibangurira .

Ngendakumana Marie w’imyaka isaga 37 utuye mu mudugudu wa Banamba , akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi arasaba leta kurenganurwa nyuma yo kurumwa n’ingurube y’igipfizi ya Nsengimana ubwo yari avuye kuyijyanira mu ngo abari bayimutumye ngo ibabanguririre ingurube zabo .

Nsengimana Celestin usanzwe utunzwe no kugenda abanguriza iyi ngurube agahabwa asaga ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri ngurube ibanguriwe yemeza ko nawe yatunguwe no kubona iyi ngurube irumye uyu mubyeyi ngo kuko mu mezi asaga hafi umunani atarazi yuko iryana .

Celestin kandi akomeza avuga ko ubwo yaryaga uyu mugore yari yayizinduye mu masaha ya za saa kumi n’imwe z’igitondo akayijyana nko mu bilometero 3 imaze kwimya arayigarura ageze mu muhanda nibwo yahuraga n’uyu mugore iramuruma .

Uyu mugabo kandi yanemeje ko nta kibazo yari afitanye n’uyu mugore cyatuma yifashisha itangazamakuru kuko ibi bikiba ubuyobozi bwabunze kuko nubundi nta yindi nzigo bari basanzwe bafitanye hanyuma banamutegeka kumuvuza no kumuhanga amafaranga 20,000 yo gutunga abana be 4 mu gihe atarakira neza .

Nubwo uyu mugabo atangaza ibi ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwongeye kwihaniza aborozi ndetse bubibutsa kubungabunga amatungo yabo ndetse no kwirinda kuyabunza mu mihanda ndetse bunizeza uyu mubyeyi ubufasha bw’ingenzi nkuko byemejwe na Uwimana Monique usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *