Rusizi : Umugabo yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa

Umugabo w’imyaka 45 utuye mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ashaka gutanga ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi itanu by’amafaranga y’u Rwanda ku mupolisi kugirango amuhe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka mu buryo bunyuranije n’amategeko .

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryatangaje ko ryafatiye uyu mugabo mu cyuho wari utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi wageragezaga gutanga ruswa ubwo yari yaje gusuzumisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser .

Uyu mugabo ubwo yari yazanye imodoka ye kugirango ikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge hanyuma mu gukora isuzuma aza kuritsindwa nyuma yuko imodoka yasanganwe amakosa menshi arimo ibice by’imodoka ye bitakoraga neza byumwihariko feri [ Frein a’ main ] n’ibyuma biyobora bizwi nka steering apparatus .

Ku munsi wakurikiyeho , uyu mugabo aho kujya gukosora ibyo yari asabwe yaje kwegera umupolisi wari uri ku cyuma cyifashishwa mu gupima ibinyabiziga , ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50frw bigizwe n’inoti za bitanu 10 hanyuma uyu mupolisi abimenyesha abamukuriye niko guhita atabwa muri yombi .

Ingingo ya 4 y’Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyi nkuru uyakiriye ute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *