Rusizi : RRA yasabye abacuruzi batazi gukoresha EBM kwiyambaza bagenzi babo bakabahugura
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyasabye abacuruzi b’i Rusizi, batazi gukoresha ikoranabuhanga rya EBM kwiyambaza bagenzi babo bakabahugura ku mikoreshereze yaryo.
Ni nyuma y’uko hari bamwe muri aba bacuruzi bafunze imiryango kubera gutinya gucibwa amande yo kudatanga EBM, aho bavugaga ko bamwe bahura n’ikibazo cy’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo bigatuma batayikoresha .
N’ubwo aka karere ariko gafite abacuruzi benshi, imyumvire ku ikoreshwa rya EBM mu bacuruzi iracyari hasi cyane kuko abenshi muri bo batekereza ko abacuruzi banini ari bo gusa bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga fagitire.
Imibare igaragaza ko mu bacuruzi bahawe EBM, abasaga 260 basiba cyane fagitire baba bakoze, naho abarenga 5800 bafite za EBM zidakoreshwa.
Abacuruzi bashishikarijwe gukoresha inyemezabuguzi za EBM kandi zihuye n’agaciro k’ibyacurujwe, kandi bakirinda amakosa atuma bahagarika bya hato na hato fagitire ziba zakozwe.
Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 8 Werurwe 2024 ni ryo rigena ishimwe rishingiye ku musoro nyongeragaciro kandi ritangwa hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money cyangwa banki yatanzwe n’umuguzi. Aya mafaranga atangwa bitarenze iminsi 15 iyo umucuruzi yamaze gukora imenyekanisha ry’umusoro ibizwi nka “declaration”.
Ingingo ya 88 y’itegeko No 020/2023 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wanditse ku musoro ku nyongeragaciro, iyo adatanze inyemezabuguzi yemewe, acibwa amande yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.
Iyo bibaye isubiracyaha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwakoze ikosa acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro.
Ku rundi ruhande, ingingo ya 87 ivuga ko iyo umuntu akoze inyemezabuguzi ikosheje agambiriye kugabanya umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa cyangwa agamije kongera umusoro ku nyongeragaciro uvanwamo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 100% by’umusoro ku nyongeragaciro wagombaga kwishyurwa.
Mu mwaka wa 2013 nibwo RRA yatangije ikoranabuhanga ritanga fagitire z’ikoranabuhanga, EBM, icyo gihe rigenewe gusa abacuruzi biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA). Iri koranabuhanga ryaje kugirwa iry’abacuruzi bose kuva mu 2020.
Kugeza ubu abacuruzi basanga 94,000 bakoresha iri koranabuhanga rya EBM.