HomeOthers

Rusizi : RIB yataye muri yombi umuganga ukekwaho gusambanyiriza umukobwa mu cyumba cy’isuzumiro

Umuganga w’umugabo w’imyaka 29 wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubwo gukekwaho gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro.

amakuru agera ku kinyamakuru Daily Box avuga ko uyu mukobwa yavuze ko umuganga witwa Emmanuel yamusambanyije mu masaha y’ikigoroba kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ubwo umukobwa w’imyaka 19 wari wagiye kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima.aho yari ari kwisuzumishiriza, muri iri vuriro riherereye mu Muduguru wa Mpoga mu Kagari ka Kamanu.

Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB.” Kimonyo Kamali Innocent usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye ahamya iby’aya makuru .

Uyu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye kandi yaboneyeho kugira inama abandi bashobora guhura n’ihohoterwa nk’iri, ko batajya babihishira ahubwo ko bajya babivuga mu gihe byababayeho kugira ngo n’ababikora bazacike kuri ibi byaha.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwenge, ubwo yari akimara kubibwira ababyeyi be, bahise bajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyakabuye, ruhita ruta muri yombi uyu muganga, akaba ari na ho acumbikiwe ubu nk’uko Tele 10 yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *