Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abaturage batoraguye ibisasu mu mirima yabo ubwo bari mu bikorwa by’ubuhinzi byabo bya buri munsi ndetse bikagekwa byaba byarasizwe n’ingabo za Repubulika ya kabiri yayoborwaga na Perezida Habyarimana Juvenal .
Mu mudugu wa Tawuni ,mu kagari ka Nganzo ko mu murenge wa Kivumu niho hagaragaye igisasu cya mbere cyabonwe n’umubyeyi witwa Vestine Manizabayo ufite imyaka 39 .
Ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa Gerinade cyagaragaye mu mudugudu wa Gashara ,akagari ka Shagasha , mu murenge wa Gihundwe n’ubundi muri aka karere ndetse cyibonwa n’umusore w’imyaka 18 .
Aba baturage bombi ubwo baganiraga n’ikinyamakuru cya tele10 bahuriza ku kuba barimo bahinga hanyuma ubwo bakubitaga isuka bagahita babona ibi bisasu birazamutse bagahita bihutira kumenyesha iby’aya makuru inzego z’ibanze ndetse ngo nazo zahise zihutira kubimenyeshya iz’umutekano .
Aya makuru kandi yanemejwe na SP Karekezi Twizere Bonventure wemeje ko ibi bisasu byabonetse kandi ko inzego z’umutekano ahagarariye zahise zikora ibikwiye kugirango bakemure iki kibazo .
Ibi bisasu bigaragara nk’ibimaze igihe kinini bitabye mu butaka ndetse ari naho benshi ari naho bashingira bakeka ko bishobora kuba byarasizwe n’ingabo zahoze ari ingabo za leta zagize uruhare rukomeye mu gutegurwa ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?