Rusizi : Ba rwiyemezamirimo bambuwe bafashe icyemezo cyo kurara ku biro by’akarere

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’aba Rwiyemezamirimo bagiye bagemura ibiribwa mu mwaka wa 2023 mu bigo by’amashuri bitandukanye biherereye hirya no hino mu mirenge itandukanye yo muri aka karere bamaze hafi umwaka n’igice bambuwe n’ubuyobozi bw’akarere ndetse magingo aya bakaba barafashe icyemezo cyo kurara ku biro by’akarere.

Bamwe muri bano baturage bavuga ko baberewemo amafaranga angana na Miliyoni zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ndetse bakaba bamaze iminsi myinshi basiragizwa .

Aba ba rwiyemezamirimo kandi bumvikana bemeza ko uku kwamburwa amafaranga yabo byagiye bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo imibereho mibi mu miryango yabo ahanini yatewe n’ubukene ndetse no kuba ibigo by’imari bafashemo inguzanyo z’aya mafaranga byaratangiye gufatira ingwate zabo .

Ubwo yatangaga umucyo kuri iki kibazo , Habimana Alfred usanzwe ari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi yumvikanye yemeza ko kuba aba rwiyemezamirimo barara ku biro by’Akarere ka Rusizi atari igisubizo gikwiye gusa yongera gutanga ihumure avuga ko iki kibazo cyabo cyizwi kandi ko kiri no gushakirwa umuti .

Aho yagize ati : “Kurara ku Karere ntabwo byaba ari byo, kuko ibyo byo kumvikanisha ikibazo babikora mu gihe abantu batacyumva kandi ikibazo turacyumva. Twabatumye impapuro zigaragaza ko ibyo biribwa babigemuye barazizana tuzishyikiriza ababigenzura. Uyu munsi aho bigeze turi gushaka aho twakura amafaranga mu ngengo y’imari ngo tubishyure. Rwose nibabe bihanganye Leta ntabwo yambura.” Nkuko tubikesha igitangazamakuru cya tele10 .

Miliyoni 600 frw zose hamwe nizo bivugwa ko aba rwiyemezamirimo arizo baberewemo ngo kandi igitangaje abagemuye ibiribwa mu mwaka wa 2024 batangiye kugenda babona ubwishyu bwabo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *