HomeUMUTEKANO

Rusizi : Abakorerabushake basabwe kurangwa n’ibikorwa by’intangarugero

Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake bikorera muri Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, byatangije ubukangurambaga bw’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) mu bikorwa bigamije gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage buzamara ibyumweru bibiri bukorerwa hirya no hino mu gihugu.

Hazakorwa ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko rw’abakorerabushake byo gufasha mu mibereho myiza n’iterambere by’abaturage bizakorerwa mu turere dutandukanye, hongerwa n’urundi rubyiruko rushya mu ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, byaranzwe no gusanira umuturage wo mu murenge wa Muganza, akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba inzu ye yari yarangiritse. 

Muri ubu bukangurambaga kandi abayobora urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’akagari, bazagira umwanya wo guhurira hamwe mu rwego rwo gusuzuma inshingano zabo mu gukumira ibyaha, umusanzu wabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange no kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze.

Chief Superintendent of Police (CSP) Jackline Urujeni, Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuza abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo babibutse uruhare rwabo ko ari inkingi ya mwamba mu gukumira ibyaha no mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Ihuzwa ry’uru rubyiruko ni amahirwe menshi yo kumenyekanisha ibikorwa byabo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Muri iyi gahunda hazabaho no kwakira abanyamuryango bashya, nabo bazaba baje gutanga umusanzu wabo mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange, hakazabaho no guhura bakaganira uko barushaho kuvugurura no kunoza imikorere.”

CSP Urujeni yavuze kandi ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibi bikorwa bizamara bikorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu, urubyiruko rw’abakorerabushake ruzifatanya n’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage mu mirimo itandukanye yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, irimo; kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni, gusiza ibibanza bizubakwamo amazu, gusana inzu zasenyutse, gukora umuganda ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa bigamije gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

CSP Urujeni yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza  kuzirikana uruhare rwabo batanga umusanzu mu bikorwa bigamije iterambere, gukumira ibyaha bitaraba no gusigasira ibyagezweho, bibuka ko ibikorwa byabo byiza ari byo bitera imbaraga n’umurava bagenzi babo bigatuma baza kwifatanya nabo binjira mu muryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *