Rulindo : umukwe yabuze ku munsi w’ubukwe abantu barakangarana

Mu Karere ka Rulindo,mu Murenge wa Kisaro haravugwa amakuru y’umusore wagombaga gusaba no gukwa umukobwa  wategerejwe n’umuryango w’umukobwa, baraheba, birangira ubukwe butabaye.

Manirakiza Zacharie uvugwa ko ari we wagombaga gushaka n’uyu mukobwa, we yarahiye akirenga, akavuga ko atazi n’uwo mukobwa, ndetse ko ngo asanzwe anafite umugore.

Ni mu gihe abazi ibyabo, bemeza ko bari basanzwe baziranye ndetse ko bamenyanye ubwo biganaga muri Kaminuza ya UTAB mu Karere ka Gicumbi.

Ni imihango yagombaga kubera mu Mudugudu wa Gitete mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo muri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2024, aho umukobwa witwa Angelique yagombaga gusabwa akanakobwa.

Ni mu gihe umuryango w’umusore wagombaga guturuka mu Karere ka Nyaruguru, ariko abo ku mukobwa, barategereza baraheba.umukobwa yeguye telefone ahamagara umuhungu, akamubwira ko batakije kuko imodoka yabapfiriyeho bageze mu Karere ka Kamonyi.

Gusa abaturanyi b’umuryango w’umukobwa, bavuga ko iyo atari impamvu yagombaga kwica ubukwe, ahubwo ko hari indi ibyihishe inyuma, batashatse gutangaza.Umuryango w’uyu mukobwa, uvuga ko wari wakoresheje amafaranga menshi mu kwitegura ibi birori, bityo ko bikwiye kubazwa umuryango w’uwo musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *