Rulindo : Umugabo yatemye umugore we ahita yivanamo umwuka w’abazima
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024,umugabo witwa Munyengabire Augustin w’imyaka 51 y’amavuko, yatemye umugore we, Mukafureri Bernadette w’imyaka 47, akamukomeretsa bikomeye arangije nawe ahita yiyahura.
Munyengabire wari utuye mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Buyoga, akagari ka Gitumba, mu mudugudu wa Gitaba, yatemye umugore we ku gikanu, ku maso, ku mutwe, ndetse no ku kaboko, ariko umugore yahise afashwa n’abaturanyi be ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, aho ubu ari kuvurirwa.
Nyuma y’ibyo, Munyengabire yahise yiyahuza umuti witwa Rava, ariko ntabwo yapfuye ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga, aho yajyanwe n’abaturage bamubonye mu murima.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buyoga bwemeje aya makuru, aho Gitifu w’Umurenge Manirafasha Jean d’Amour avuga ko umugore ari ku bitaro bya Kinihira, mu gihe umugabo nawe yitabye Imana nyuma yo kuboneka yiyahuye.
Gitifu akomeza avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane, ndetse asaba abaturage kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi bakwiye gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo ibibazo nk’ibi bitabaho.
Uyu mugabo yari azwi nk’umuntu ufite ibibazo mu muryango, ariko ibyabaye bikaba byagaragaje akaga k’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima.
Gusa kuri ubu ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo.