Rulindo : Umugabo yasanganwe Likeri za magendu zihagaze Miliyoni 4 Frw

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatanye umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Rulindo wari utwaye mu modoka inzoga zo mu bwoko bwa likeri butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

kuri munsi wejo ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025 nibwo yafatanywe amacupa 100 ya likeri zitandukanye zirimo; Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5Frw, ubwo yari ageze mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Kirenge mu murenge wa Rusiga yerekeza mu Mujyi wa Kigali. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Aho yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru y’uko uriya mugabo asanzwe yinjiza mu gihugu magendu y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri, bihura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe, ko yinjije likeri akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nibwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.” nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda .

Uyu mugabo amaze gufatwa yiyemereye ko izo nzoga ari ize bwite, akaba yazikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, hanyuma akazishyira abakiriya be mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *