HomePolitics

Rulindo : Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Meya w’akarere yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo aho akurikiranyweho ibyaha birimo koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera ndetse uyu muyobozi akaba amaze iminsi avugwaho amakuru yuko yarebanaga ayingwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo .

Amakuru yuko uyu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo witwa Ndagijimana Frodouard  yatawe muri yombi yemejewe n ‘Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry aho yemeje ko uyu Ndagijimana Frodouard afunzwe ndetse akaba anafunganywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene ukekwaho kuba icyitso cye .

Ubwo yatangaga umurongo kuri iki kibazo , Dr Murangira yagize ati :  “bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha.”

Gusa kurundi ruhande RIB, ivuga ko ifatwa ryabo ridafitanye isano n’uku guhangana hagati ye n’umuyobozi wa Akarere ka Rulindo na gato.

Aho yagize iti : “Ntaho bihuriye na gato. Kugira ngo byumvikane neza, uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2023, Ndagijimana Frodouard yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje, Urukiko ruza kurekura by’agateganyo uyu Frodouard, yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza uyu mwaka wa 2024, nk’umuntu rero wari uzi icyaha akurikiranyweho, icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha kiremereye; yagerageje gushaka uko yayobya Urukiko ariko ikigaragara ni uko uwo mugambi utamuhiriye, kuko ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yabifatiwemo.”

Uyu muvugizi akomeza avuga ko aba bafungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rigikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko .

Dr Murangira yanakomeje avuga ku icyo iperereza ry’Ibanze ryagaragaje ku kuba uwitwa Mporanyimana Eugene yaba ari icyitso cye ndetse no kuba baba bafatanya muri aya mabi .

Aho yagize ati :  “Ndagijimana Frodouard yitabaje Mporanyimana Eugene bivugwa ko yari inshuti ye kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha Frodouard yaregwaga cyo gusambanya umwana [Umuhungu] w’imyaka 15. Ni bwo rero bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana Frodouard bamuha amafaranga ibihumbi 50 ngo akore inyandiko yivuguruza ivuga ko atasambanyijwe kugira ngo Ndagijimana azayikoreshe mu Rukiko.”

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’iminsi humvikana guhangana hagati ya Ndagijimana Frodouard n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo witwa Mukanyirigira Judith byavugwaga ko atifuza ko asubizwa mu kazi nyuma yuko yari yarahagaritswe ariko Komisiyo y’Umurimo b’Abakozi yari yiyambaje igategeka Meya ko asubizwa mu nshingano, undi akayibera ibamba.

Muri Nzeri mu 2023 ngo nibwo Ndagijimana Frodouard yasambanyije uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, aho kugira ngo abigereho yamwijeje ko azamufasha kumuhindurira amazina.

Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *