Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025 , abantu bataramenyekana umubare baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yataye umuhanda ikikubita mu mpanga .
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rusiga wo mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru ikorwa n’imodoka isanzwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya sosiyete ya International Express .
Amakuru avuga ko iyi modoka ya bisi nini yarenze umuhanda yari irimo igendamo hanyuma igahananuka ikikubita mu gishanga giherereye n’ubundi muri uyu murenge wa Rusiga .
Aya makuru yanemejwe na ACP Rutikanga usanzwe ari umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda wemeje ko iyi mpanuka yabaye koko ndetse ko iyi modoka yakoze metero nka 800 uvuye ku muhanda kugirango yikubite mu gishanga nkuko bivugwa n’abaganiriye na Daily box bari aho ibyo biba .
Aho yagize ati : ” Nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi yari irimo abantu bagera kuri 51 gusa turacyakora iperereza ry’icyayiteye ndetse n’umubare nyakuri w’abaguye muri iyi mpanuka .”