FootballHomeSports

Ruben Amorim yemeje ko Leny Yoro agomba kuzabanzamo ku mukino wa Arsenal !

Umunya – Portigal Ruben Amorim utoza ikipe ya Manchester united yatangaje ko ntagihindutse umufaransa Leny Yoro agomba kugaragara mu bakinnyi cumi n’umwe b’iyi kipe bagomba guhangana n’ikipe ya Arsenal mu mukino wa shampiyona aya amakipe afitanye ku munsi wo gatatu w’iki cyumweru .

Leny Yoro utarigeze agaragara mu mukino n’umwe wa Manchester united kuva yasinyishwa n’iyi ikipe imuvanye muri ekipe ya Lille yo mu gihugu cy’ubufaransa kuri miliyoni 52 z’amapawundi mu isoko ry’igura n’igurishwa ryo mu cyi nyuma yo kugira imvune ikomeye ubwo biteguraga umukino w’intangiriro za shampiyona y’uyu mwaka bahuyemo na Arsenal .

Kuva uyu musore w’imyaka 19 ntabwo yavunika ntiyigeze yongera kugaragara kuva yagira iki kibazo ,gusa ariko yagarutse mu myitozo y’ikipe ya mbere mu Kwakira ndetse kandi agaragaza ko yiteguye kuzagaragara bwa mbere muri Premier League mu mukino uzahuza United na Arsenal uteganijwe kubera kuri Stade ya Emirates iherereye mu murwa mukuru w’Ubwongereza Londres uteganijwe gutangira ku isaha ya saa mbiri n’iminota cumi n’itanu ushingiye ku isaha ngenga masaha .

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino, Amorim yagize ati: “Ahari noneho Leny Yoro agiye kuba mu ikipe ya mbere , ndumva ari mu bihe byiza kuri ubu, ndetse n’ubuzima bwe bumeze neza.”

Amorim yanunzemo agira ati: “Ni impano idasanzwe, tugomba kwitonda mu kumukinisha ku muzo wa mbere. Ntabwo twagize igihe kinini cy’imyitozo myinshi cyane hamwe nawe gusa yitoje hamwe n’itsinda rito ry’abakinnyi.”

Leny Yoro mbere yuko asinyira ikipe ya Manchester united yifujwe na Real Madrid, Paris St-Germain na Liverpool mbere yo gusinyira United muri Nyakanga, umuyobozi w’imikino muri iyi kipe, Dan Ashworth, avuga ko uyu mukinnyi ukina hagati muri bamyugariro ari umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu kurinda izamu kuri iyi isi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *