Ruben Amorim yagaye byihanukiriye umusaruro w’abakinnyi be nyuma yo gusezererwa n’ikipe yo mu kiciro cya kane

Mu ijoro ryatunguye benshi, Manchester United yatsinzwe na Grimsby Town yo mu kiciro cya kane cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza (League Two) muri Carabao Cup, nyuma yo gutsindwa kuri penaliti 12-11.

Ni intsinzi yanditswe mu mateka ya Grimsby, ariko inakomeza kubiba icyizere gike mu mitima y’abafana ba United.

Uyu mukino watangiye nabi kuri United, aho nyuma y’iminota 30 gusa bari bamaze gutsindwa ibitego bibiri, kandi byari gushoboka ko babona icya gatatu.

 Nubwo Bryan Mbeumo na Harry Maguire baje gukura United mu mwobo ku munota wa nyuma, bayigeza kuri penaliti, ntabwo byahagije.

Matheus Cunha yabonye  amahirwe yo gusoza penaliti eshanu za mbere ikipe ya igakomeza, ariko arayihusha. Nyuma yaho, abakinnyi bose baziteye neza kugeza ubwo Mbeumo yongeye gusubira imbere y’izamu, ariko ateye umupira ukubita igiti cy’izamu, maze bituma Grimsby ikomeza.

Umutoza Ruben Amorim ntiyihishiriye amagambo mu kiganiro n’itangazamakuru. Yagize ati:“Numva ko ibi bigomba kuba ,ariko hari urugero ntarengwa. Hari ikintu kigomba guhinduka. Ikipe ivuga byinshi uko ikina, kandi uyu munsi ni cyo bavuze. Twatangiye umukino nta murava, nta murongo, twari twatakaye burundu. Grimsby ni yo kipe yonyine yari iri mu kibuga.”

Ikipe yegukanye shampiyona inshuro 20 yasoje umwaka ushize iri ku mwanya wa 15, bikaba ari ubwa mbere kuva mu 1974 ibona umwanya mubi kuri uru rugero.

Nubwo Amorim yakoze impinduka umunani ugereranyije n’abanjemo mu mukino banganyijemo na Fulham ku cyumweru, ntabwo byatanze umusaruro.

 Abakinnyi bahenze nka Benjamin Sesko, waguzwe miliyoni £74, batangiye umukino ariko ntibabasha kugaragaza impamvu baguzwe ayo mafaranga. Andre Onana wari wasubiye mu izamu nawe ntiyorohewe ndetse yanakoze ibara ku gitego cya Kabiri ubwo yasohokaga agahusha umupira.

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *