Ruben Amorim utoza Manchester United yatangaje igituma iyi kipe ikomeje kujya ahabi !
Ruben Amorim yashimangiye ko gutsindwa kw’ikipe ye kwatewe n’uburyo bwinshi bwahushijwe. Ibi yabivuze nyuma y’umukino ikipe ya Manchester United, yatsinzwemo na Tottenham igitego kimwe ku busa, intsinzwi yahise iba iya 12, kuva uyu mwaka w’imikino utangiye.
Amashitani atukura yagiye gukina uyu mukino abura umubare munini w’abakinnyi dore ko abenshi bugarijwe n’ibibazo by’imvune ndetse n’uburwayi. Umukinnyi nka Amadi Diallo we, ashobora no kumara uyu mwaka wose w’imikino atongeye gukandagira mu kibuga nkuko bitangazwa n’abaganga.
Sibyo gusa dore ko Ruben Amorim, yagiye guhura na Tottenham, adafite abakinnyi be babiri, bo hagati Kobbie Mainoo na Manuel Ugarte ntiwakibagirwa kandi ko, myugariro Lisandro Martinez we yamaze kumenya ko atazongera gukandagira mu kibuga kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ni mu gihe kandi Lenny Yolo nawe amaze iminsi asanze bagenzi be mu bitaro.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe n’Umwongereza James Madisson, nicyo cyaje no kuza kuba itandukaniro , ubwo ikipe ya Tottenham yabonaga amanota y’ingenzi. Nubwo ikipe ya Manchester United yagiye ihusha bumwe mu buryo bukomeye ahanini binyuze mu bakinnyi nka Alejandro Garnacho, Joshua Zirkze na Rasmus Hojlund bose bateraga mu izamu gusa ntibashobore gutsinda Gugliermo Vicario, waje no kuba umukinnyi mwiza w’umukino.
Avugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino Ruben Amorim yagize ati: ” Mumpera baradutsinze kandi turemeye, icyo ni nacyo kinyuranyo cy’ingenzi mu mukino. Twagize amahirwe menshi muri uyu mukino gusa tuza kwirangaraho, icyiza kuri bo bakoze n’uko bashoboye kubona intsinzi.”
” Icya mbere kandi cy’ingenzi ni ukurema uburyo, hari imikino myinshi twagiye dukina ugasanga turazenguruka urubuga ariko ntitureme uburyo. Muri uyu mukino ho ndakeka icyo cyakosotse. Birumvikana cyane ukurikije uko amakipe yombi ahagaze igitego kimwe cyari gihagije ngo kibe ikinyuranyo.
” Buri gihe uba ufite ibitekerezo bishya, gusa bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ahanini usanga nko kubura abakinnyi wari witeze umukino ku wundi nabyo biri mu bikomeje kugenda bitugonga, nkubu ntiwakinisha Joshua [Zirkze] nkuko ukinisha Amad [Diallo].
” Ni byiza ko kapiteni Bruno agaragara mu myubakire y’umukino kuko ni umukinnyi mwiza mu bijyanye no guhindura icyerekezo cy’umukino. Gusa nanone tuba tumukeneye iyo dushaka gushyira icyugazi ku bo duhanganye kandi ibyo ni ibintu bikomeye. Biba bigoranye cyane iyo ushaka gukoresha umukinnyi imirimo myishi itandukanye mu kibuga.
” Gukina uburyo bwa 4-4-2 biragoye kuri iyi kipe twakinaga njye niko mbibona, kuko bakina bafunguye kandi bakugarira bari kumwe . Ibyo muvuga ndetse n’ibyo mubona buri cyumweru mba mbibona, akazi Kanjye hano karakomeye cyane, gusa ngomba kuguma ku mikinire n’imyemerere yanjye.”
Byasabye ko hakoreshwa abasimbura 8, bose bari munsi y’imyaka 20, ahanini bitewe n’ibibazo byugarije ikipe birimo imvune n’uburwayi butandukanye. Umunya-Suwede Victor Nelson Lindelof, niwe mukinnyi mukuru wenyine wagaragaye ku ntebe z’abasimbura. Mu mpera z’umukino nibwo umutoza Ruben Amorim, yakoze impinduka ari nayo imwe rukumbi yabaye,maze yinjiza umwana ukiri muto Chido Obi, uyu wakinaga n’umukino we wa mbere muri shampiyona.
Abajijwe ku bijyanye n’abakinnyi bato afite Amorim yagize ati:
” Ndabizi neza ko bazabona umwanya bagakina, ni ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi bazakina turacyafite imikino y’ibindi bikombe harimo iya hano imbere mu gihugu n’iyo ku mugabane, rero ndumva nta kabuza bazabona umwanya.
” Birasaba umutima ukomeye kugira ngo duhangane n’ibi bihe turimo ni ngombwa ko buri mwe abyihanganira gusa bishobora kuba bibi uyu munsi ejo bikazaba bimeze neza.”
Tubibutse ko ibi bitangajwe n’umutoza wa Manchester United, nyuma yo kugira ibihe bibi, ibintu bitari byakabayeho na rimwe mu mateka y’ikipe aho bamaze gutsinda imikino 3, mu mikino 12, iyi kipe imaze gukina ni mu gihe kandi iyi kipe iri kwisanga ku mwanya wa 15, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho irushwa amanota n’amakipe nka Crystal Palace na Everton.