FootballHomeSports

Ruben Amorim agiye kugura myugariro w’ibumoso Real Madrid yifuje igihe kirekire

Umunya-canada w’ikipe ya Bayern Munich Alphonso Davies hakomeje kwibazwa aho agomba kwerekeza nyuma y’uko yanze kongera amasezerano mu ikipe akinira ya Bayern Munich .

Uyu musore ukina nk’amyugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bayern Munich y’umutoza Vincent Kompany yanze kongera amasezerano muri iyi kipe dore ko bamaze igihe bamwirukaho ngo yongere amasezerano ariko yababereye ibamba.

Ubundi uyu musore amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2025, mu makipe ayoboye mu kuba yamutwara ni amakipe atatu abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza ni imwe yo mugihugu cya Esipanye.

Ikipe ya mbere ni ikipe ya Manchester United, iyi kipe y’Umunya-Portugal Ruben Amorim yinjiye muri ururugamba nyuma y’ivunika ry’Umwongereza wakinaga kuri uyu mwanya Luke Shaw, kandi uyu mutoza mushya wa United akina defanse ya batatu bivuze ko abakeneye abakinnyi beza bakina ku mpande bityo igisubizo akakibona muri Alphonso Davies.

Gusa Manchester United itekereza ko itamubonye yagerageza kuri Milos Kerkez wa AFC Bournemouth cyangwa ikagarura umusore wabo bagurishije mu ikipe ya Benfica Álvaro Fernández Carreras gusa bakaba barashyize buy-back clause mu masezerano ye ku buryo ku mugarura byakoroha.

Ikipe ya Kabiri n’ikipe ya Real Madrid, iyi kipe y’umutoza Dr. Carlo Ancelotti ifite ibibazo byinshi mu bwugarizi bwayo byumwihariko ku ruhande rw’ibumoso kubera ko Ferland Mendy kuri ubu ntatanga ibyifuzwa.

Usibye ibi ikipe ya Real Madrid itekereza no kubaka uruhande rw’iburyo izana Trent Alexander-Arnold ndetse nundi mu kinnyi ukina mu mutima w’abamyugariro kugirango ubwugarizi bwayo bwongere kugira imbaraga.

Ikipe yindi ishaka bikomeye uyu Munya-Canada ni Liverpool na yo ifite ibibazo ibumoso, usibye kuba amaze iminsi atitwara neza ugekureba no ku myaka ye Andrew Robertson si uwo gukomeza kubakiraho, ni muri urwo rwego bari gushaka abakinnyi bandi bakiri bato bakina ibumoso.

Ikipe ya Liverpool igatekereza Davies , gusa batekereza ko batamubonye bakwipima nabo kuri Milos Kerkez cyangwa se bakerekeza mu ikipe ya Fulham bakagurayo Antonee Robinson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *