Umugabo wo mu karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwemeje ko bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku itariki 06 Mata 2025 ubwo yageraga mu rugo yasinze avuye ku kabari asanga umugore n’umwana baryamye; afata umuhoro atema umugore we mu mutwe no mu kiganza.
Abonye umugore yirutse akamucika, yadukiriye umwana we w’umukobwa amutema mu mutwe aramukometsa. Ubu uyu mwana akaba arwariye mu bitaro bya CHUK.
Uregwa yemera icyaha; agasobanura ko gutema umugore we n’umwana we yabitewe n’ubusinzi.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iki nicyo cyaha kiganje mu nkiko z’u Rwanda muri uyu mwaka kuko inkiko zakiriye dosiye zacyo 18,716.
Iki cyaha rero gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.