
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buratangaza ko abaturage badakwiye gukuka umutima n’ubwo aka gace ariko kabonetsemo babiri ba mbere banduye indwara y’ubushita bw’inkende .
Ubu buyobozi butangaza ko abaturage bakwiye gukangukira ingamba zo kwirinda aho kugira ubwoba kuko iyo ibonetse kare ivurwa igakira .Gusa benshi mu baturage twaganiriye twasanze bafite amakuru makeya kuri iyi ndwara ndetse hakaba n’abavuga ko bigoye kubahiriza ingamba zo kuyirinda.
Inzego z’ubuzima muri aka gace kegereye umupaka zihamagarira abaturage kwirinda kuko iyi ndwara yandura cyane kandi ikaba yakwica uyirwaye mu gihe yaba atayivuje hakiri kare .
Muganga Oreste Tuganeyezu, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi avuga ko hariho impungenge mu nzego z’ubuzima kubera ko aka gace kegereye cyane igihugu cya Congo kandi hahoraho urujya n’uruza hagati y’abaturage b’impande zombi.
”Igitutu kituriho kuko indwara iri hafi yacu. Ariko ntitwifuza ko abaturage bagira ubwoba ahubwo turashaka ko bagira ubumenyi bwo kwirinda kandi bagahorana amakenga.”
Ku bavuga ko nta makuru ahagije bafite kuri iyi ndwara, Dr Tuganeyezu yemera ko ibi ari ukuri kubera ko indwara ari nshya bityo n’amakuru kuri yo akaba atari muri rusange.
Asanga inzego z’ubuzima n’iz’ubutegetsi zikwiye gushyira imbaraga muri uru rwego .
‘’Turashaka kongera uburyo bwo gutanga amakuru kuri iki cyorezo .Turifuza kuganira n’abakoresha umupaka kuko iyo bamaze kugera ku ruhande rwo hakurya (RDC) turashaka ko baba bafite amakuru. Uwo babonye afite ibiheri ku ruhu bakirinda kumukoraho’’.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi byegereye uyu mupaka buvuga ko buri ku gitutu kubera ko byegereye Republika ya Demokarasi ya Congo yagaragayemo abarwayi benshi ndetse hakaba n’abo imaze guhitana .Mu isoko ry’ibiribwa rya Gihumba riri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu. Ni hafi cyane y’umupaka igihugu cya Congo gisangiye n’U Rwanda.
Abaturage, abaje gucuruza ndetse n’abaje guhaha baregeranye cyane nk’uko bizwi mu masoko yandi .Ni mu gihe aka gace ariko kabonetsemo abarwayi ba mbere banduye ubushita bw’inkende. Ikindi ni agace kegereye cyane umupaka wa Congo, igihugu kimaze kubarura abarwayi babarirwa mu bihumbi mirongo barimo n’abo cyahitanye .
Gusa ,mu gihe igihugu cyitegura itangira ry’amashuri mu cyumweru gitaha, guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ingamba zo kurwanya ko ubu bushita bwagera mu mashuri.Abanyeshuri bose bagomba guhagurukira ahantu hamwe kandi bakemererwa kwinjira mu mamodoka uko bamaze gupimwa niba nta waba yaranduye iki cyorezo.