Rubavu : Hatawe muri yombi abagore bacuruza Imyenda ya Caguwa Mu buryo bwa magendu
DAILY BOX , Kuwa kane , Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafashe abagore babiri mu Karere ka Rubavu bari bacuruza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
iKi ni igikorwa cyakorewe mu mudugudu wa Runyeheri, Akagari ka Nyarushyamba, mu Murenge wa Nyakiriba, ku itariki ya 3 Ukuboza 2024.
Abafashwe barimo umubyeyi w’imyaka 57 n’umukobwa we w’imyaka 27. Aba bagore bafashwe nyuma yo gutabwa muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, akaba ari yo yatumye Polisi igera ku mudugudu wabo nyuma yuko yari imaze gusaka aho babitse imyenda ya caguwa iturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Polisi ikomeza ivuga ko muri izo sasita, Polisi yabonye amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, ari mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage batange amakuru yizewe, avuga ko imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage ikomeje gufasha mu kurwanya ibyaha bya magendu, bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Karekezi yanibukije ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro agira uruhare runini mu kubaka ibikorwaremezo, birimo imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi, bityo ko kubinyereza bitera ikibazo ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
SP Karekezi yanasabye abantu kwirinda magendu, ashimangira ko Polisi ifatanya n’izindi nzego mu guhashya ibyaha byose byerekeye magendu.
Aho yagize ati: “Kwibanda ku bucuruzi bwa magendu bihanishwa ibihano bikomeye birimo igihano cy’ifungo kitarengeje imyaka 5 ndetse n’ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe mu buryo bwa magendu, nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga Imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.”
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya magendu, igikorwa kigamije kurinda ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.