Rubavu :  abaturage basabwe kwivanamo  ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ku wa 25 Kamena, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarokotse bikwiye kwamaganwa nta buryarya.

Yabivuze mu ruhame ahari abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abaturage ndetse n’abayobozi, aho yashimye uruhare rw’abikorera mu kwibuka no kubaka igihugu. Yagize ati: “Abacuruzi b’uyu munsi bagomba gutandukana n’abatanze imodoka n’amafaranga byifashishijwe mu kwica abantu mu 1994. Ubu ni igihe cyo gusana, si ugusenya.”

Muri uyu muhango, PSF yatanze inka 37 ku basirikare 12 bahoze muri RPA bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ni igikorwa cyashimwe cyane n’abitabiriye, barimo na Gerard Mbarushimana, uhagarariye IBUKA muri Rubavu.

“Turashimira PSF ku bufasha butuma abarokotse babaho neza. Ibi ni ibimenyetso bifatika by’uko abikorera bashaka gusiba amakosa yakozwe na bamwe muri bo mu 1994,” yavuze Mbarushimana.

Ernest Nkurunziza, Perezida wa PSF muri iyo Ntara, yavuze ko bazakomeza gufasha abarokotse. Nyirasiyoni Zella, umwe mu bahawe inka, yagize ati: “Sinari kuyigurira, ubu ngiye kujya munywa amata.”

Guverineri Ntibitura yasabye buri wese “kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurengera abarokotse, kugira ngo ‘Ntibizongere Kubaho’ bihinduke ukuri.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *