HomeOthers

Rubavu : Abaturage barembejwe n’indwara y’amavunja bemeza ko ari amarogano

Rubavu, 5 Ukuboza 2024 – Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu baratangaza ko bafite ikibazo cy’amavunja, ariko bagasanga iyi ndwara itarimo gukira kubera ko abarwaye bayarogwa. Nyamara, ubuyobozi buvuga ko amavunja ari indwara y’umwanda, bityo bukaba bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kugira isuku.

Aba baturage barimo Uwamariya Claudine, utuye muri uyu mudugudu, avuga ko amavunja ari amarogano ndetse ko ari yo mpamvu atakira kuri bamwe.

Uwamariya ashimangira ko iyi ndwara iterwa n’amarozi, aho yavuze ko “Barayaroga, si umwe si babiri, kuko hari igihe ujya kubona ukabona aje atondetse no ku kibuno akahagera.”

Yongeyeho ko hari abandi babona uburyo bwo kwivuza, ariko bakaba bishyizemo ko ari amarogano, bityo bagaterera iyo ntibashyiremo imbaraga zo kuyakira.

Hari n’abavuga ko mu buryo busanzwe amavunja ashobora gukira, aho bavuga ko hakwiye kugira umuntu ugufasha, kugira ngo ubugingo bw’umurwayi bwongere kugenda neza. “Waba ufite uwo kukwitaho akayahandura bagasigaho amamesa bavanga n’umuti w’ibirayi maze umuntu agakira,” nk’uko umwe mu baturage abivuga.

Ku rundi ruhande, hari abandi bavuga ko ikibazo cy’amavunja atari amarogano, ahubwo ko ari indwara iterwa n’umwanda. Aha, batangaza ko muri aka gace hakigaragara abantu benshi batambara inkweto, bituma indwara nk’iyi ikomeza gukwirakwira.

Ibi byavuzwe mu gihe umunyamakuru w’ikinyamakuru cya Tele10 dukesha iyi nkuru yasuye Umudugudu wa Pfunga mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge, aho abantu barindwi bari barwaye amavunja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko amavunja ari indwara iterwa n’umwanda.

Yongeyeho ko abaturage basabwa gufata ingamba zo kongera kugira isuku, kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura iyi ndwara.

Aho yagize ati : “Tumaze iminsi turi kugikurikirana dufatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima, ariko icyagaragaye ari na yo ntandaro y’amavunja ni umwanda. Na ho iby’amarozi nanjye narabyumvise ariko ntabwo ari byo kuko amavunja aterwa n’umwanda,” Nkurunziza aganira n’itangazamakuru.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu Mudugudu wa Pfunda, hari abantu barindwi bari bafite amavunja, ariko abagera kuri bane bakaba barayakize binyuze mu bikorwa by’isuku. Ubu bukangurambaga bukomeje gukorwa, kandi hateganyijwe kwigisha abaturage uburyo bwo gukira amavunja no kuyirinda binyuze mu kurushaho kubungabunga isuku no kwambara inkweto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *