HomeOthersPolitics

Rubavu : Abarasita bangiwe gukora imyigaragambyo n’akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo gutera utwatsi ubusabe bw’abayoboke b’idini rya Rastafari (Abarasta) bo muri aka karere, bari basabye uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Apôtre Dr. Paul Gitwaza, usanzwe ari umuyobozi  mukuru w’itorero Zion Temple

Meya w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yatangaje ko impamvu yatumye batemerera Abarasta gukora imyigaragambyo ari uko nta muryango w’Abarasta wanditse mu buryo bwemewe n’amategeko muri aka karere.

Aho yagize ati: “Twasanze nta muryango wanditse uzwi mu rwego rw’amategeko wa bariya Barasta. Umuntu wabyanditse nta kintu kigeze kitugaragariza abandi. Iyo abantu bafite amategeko abagenga icyo bakora kiba gifite umutekano kuko uwakibazwa aba azwi.” Nkuko yabitangarije Bwiza .

Meya Mulindwa yavuze ko ibaruwa yandikiwe akarere ikubiyemo amagambo avuga ko Abarasta bo ku isi yose bababaye “harimo ikabya”, kuko nta gihamya igaragaza ko ubwo butumwa bwageze ku bantu bose basabwe kugaragaza ibitekerezo byabo.

Yanavuze ko nk’uko amategeko abiteganya, Abarasta bafite uburenganzira bwo gukoresha inzira y’ubutabera mu kwerekana ukuri, aho bashobora kuregera Gitwaza mu nkiko aho kwitabaza imyigaragambyo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwa Rubavu kandi bwahaye inama Abarasta yo gukoresha itangazamakuru nk’urwego rwemewe mu gusobanura ibitekerezo byabo no kwerekana ukuri kwabo, nk’uko Gitwaza na we yagiye akoresha itangazamakuru mu gutangaza ibyo yavuze.

Abarasta b’i Rubavu basabye iki gikorwa nyuma y’amagambo aheruka gutangazwa na Gitwaza, avuga ko idini rya Rastafari ari “idini rya Satani”, ibyo bikaba byarabateye agahinda n’uburakari.

Tariki ya 17 , Ugushyingo , nibwo Idini ry’abarasitafarian mu Rwanda ryo mu karere ka Rubavu ryandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu rubasaba uruhushya rwo gukora urugendo rugamije kwamagana amwe mu magambo aherutse kubavugwaho n’ Apotre Gitwaza usanzwe ari umuyobozi w’idini rya  Zion Temple hano mu Rwanda.

Mu ibaruwa ifunguye ikinyamakuru Daily Box kinafitiye kopi ,ubuyobozi bw’aba rasitafari bwandikiye akarere ka Rubavu rubasaba gukora urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Gisenyi rugamije kwamagana amagambo  Gitwaza aherutse kuvuga yerekano kari idini rya shitani .

Apotre Gitwaza  ubwo  ku wa 7 Ukuboza 2024,yari mu gikorwa cy’ivugabutumwa,mu mujyi wa Queensland, muri Austaria, yakomoje kuri imwe mu myitwarire y’abahungu n’abakobwa bari mu murimo w’Imana badakwiye kuba bafite .

Aha niho yakomoje ku myambarire y’abaririmbyi, no kuba bamwe mu bacuranzi cyangwa abaririmbyi b’ababahungu baboha imisatsi (Dredrocks), bidakwiye kuko bigira abari mu idini rya Rastafarian.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’abarasita mu karere ka Rubavu witwa Ras. Steven Gakiga ikomeza inashimangira ko  amagambo ya Gitwaza ari ingengabitekerezo igamije kwangisha sosiyete ababa muri uyu muryango  ndetse inerekana ko aya magambo yavuzwe n’uyu mukozi w’imana ashobora gutuma  abantu batongera ku bisanzuraho kandi bihabanye n’ukuri guhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *