Watch Loading...
HomeOthers

Rubavu : abantu abane bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama 2025, abantu bane bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba .

 Impanuka yabereye mu murenge wa Gisenyi, mu kagari ka Nengo, mu mudugudu wa Gikarani, aho imodoka yari yambaye purake RAF 698 Z yagize ikibazo cy’umuvuduko utaringaniye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yatangaje ko nta muntu wapfuye muri iyi mpanuka.

Gusa yavuze ko abakoze impanuka aribo bakomerekejwe cyane aho yagize ati : “Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomerekeje abanyamaguru babiri, ndetse n’umushoferi n’undi muntu wari mu modoka,” SP Karekezi yabisobanuriye Igitangazamakuru cy’igihugu.

Uwineza Francine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, nawe yahamirije ko abantu bose bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.

Ahi yagize ati : “Bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi,” yagize ati.

 Umuyobozi w’uyu murenge yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakajya babubahiriza umuvuduko wateganijwe, kandi abanyamaguru bakajya banyura mu nzira zibugenewe.

Ikibazo cy’imodoka z’amakamyo, cyane cyane izikora ku muhanda wa Gisenyi, cyagarutsweho.

Izi kamyo zisanzwe zinyura ahazwi nka kwa Gacukiro, nyamara, hakaba harashyiriweho umuhanda wihariye uzwi nka Deviation, uhera mu murenge wa Rugerero, ugakomeza ahazwi nko mu Byahi.

Ibi ariko bikaba bikiri gushakirwa umurongo aha kandi  hari abandi baturage batanze amakuru avuga ko mu mpera za 2022, habaye indi mpanuka ikomeye yagonze ibitaro bya Gisenyi, aho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye imyembe yagonze abantu batatu, bakaba barapfiriye muri iyo mpanuka.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza ku modoka za HOWO zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka. Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.
HOWO ni imodoka zimenyerewe mu bikorwa by’ubwubatsi cyane cyane mu gutunda, umucanga, itaka ndetse n’amabuye.

Polisi irasaba abaturage kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse ikibutsa abashoferi gukorera ku muvuduko wagenwe no kwitwararika mu mihanda.

Ingingo zasomwe cyane kuri Daily Box

Abadepite Arne slot Arsenal Barcelona Cristiano Ronaldo DRC Ethiopia FARDC France Gakenke Gaza Igihe Israel Jimmy Carter Juventus Kamikazee Koreya ya Ruguru Leicester city LIverpool M23 Malaria Manchester united Man City Messi Mexico Miss Noamie Muhanga Nyamasheke Polisi Premier League RBC Real Betis Real Madrid RPPA Russia Rwanda Trent Arnold Tunisia Ukraine Umuseke USA Vlahovic Wolves Zimbabwe Zirkzee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *