RSSB yatangaje ko igiye gushyiraho umushahara fatizo !
Kuri uyu wa mbere , tariki 2 ya Ukuboza /2024 , Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko gushyiraho umushahara fatizo ari ibintu bitekerezwaho ariko bisaba kwitonderwa.
Ibi iyi minisiteri yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Ku cyicaro cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyagarukaga ku mpinduka z’imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru izwi nka pansiyo.
Abarimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro nibo bari bayoboye iki kiganiro .
Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko impinduka zakozwe zijyanye n’aho imibereho y’Abanyarwanda igeze no kugira ngo barusheho kubaho neza.
Aho yagize ati : “Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kuzamura imisanzu y’ubwizigame bizagira ingaruka nziza ku bakozi kuko n’ubwo hari ayo bizigama ariko n’abakoresha babo hari icyo babazigamira.
Aho yagize ati : “Ni inyungu cyane cyane z’abakozi, turebye ni ukwizigamira na bo bizigamira.”
Kurundi ruhande , Minisitiri Murangwa yavuze ko hari ibintu bitatu byatumye hakorwa amavugurura muri pansiyo birimo ko abayirimo babona amafaranga make cyane.
Aho yagize ati : “Icya kabiri ni ukubera ko ubu tumaze gusobanukirwa. Ntabwo twifuza ko nk’abazafata pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe.”
Ubundi umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6%, aho umukozi yishyuraga 3% by’umushahara we noneho n’umukoresha akamwishyurira 3%. Guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%.
Umukozi azajya yishyura 6% n’umukoresha amwishyurire 6%. Rugemanshuro yavuze ko imisanzu itangwa imaze imyaka 60 ishyizweho, bityo igihe cyari kigeze ko ivugururwa