Roy Keane yikomye abakinnyi ba Liverpool  nyuma yo kwegukana igikombe

Uwahoze ari kapiteni wa Manchester United, Roy Keane, yamaganye imyitwarire ya Liverpool nyuma yo kwegukana igikombe cya Premier League ku wa 27 Mata, nyuma yaho batsindiye Tottenham ibitego 5-1.

 Iyi kipe itozwa na Arne Slot ntiyatsinze imikino itatu yakurikiyeho, aho yatsinzwe na Chelsea na Brighton, ndetse inganya na Arsenal 2-2 n’ubwo yari yatsinze ibitego bibiri mbere.

Keane yanenze uburyo Slot yahaye abakinnyi be ikiruhuko cy’inyongera buri cyumweru kuva batwaye igikombe, ndetse amafoto yabagaragaje bishimisha hanze y’igihugu mbere yo kugaruka mu kibuga.

“Liverpool baratuje cyane – birambabaza,” Keane yabivugiye kuri podcast Stick to Football ya Sky Bet. “Nubwo batwaye igikombe, ntabwo ari byo bituma bakinisha abakinnyi bo ku ntebe y’abasimbura gusa. Bagiye bagaragaza uburangare. Nibagaragaze isura y’ikipe ikomeye.”

Yavuze ko kubona Mohamed Salah yishimira igitego afata amafoto mu gihe umukino ukirimo, ari ikimenyetso cy’uko ikipe yacitse intege.

Slot yakoresheje abakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga mu mikino itatu iheruka, barimo Jarell Quansah, Wataru Endo, Harvey Elliott na Federico Chiesa.

Abandi bakinnyi b’inararibonye nka Jamie Carragher na Gary Neville nabo ntibatunguwe n’izo mpinduka. Carragher yagize ati: “Ntabwo ari ugutuka, ariko ikipe ikomeye igira abakinnyi 5 cyangwa 6 batavanywamo. Niba Alisson adakinnye, urabibona.”

Liverpool iracyafite amahirwe yo kurangiza shampiyona iri ku mwanya mwiza, ariko abasesenguzi barasaba ikipe kugaragaza icyubahiro gikwiye igikombe yegukanye.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *