EntertainmentHome

Rose wamenyekanye muri filime ya Titanic yaraye yiniguye ku ngingo ijyanye n’abagore baterwa ipfunwe n’imiterere y’imibiri yabo

Kate Winslet usanzwe ari Umukinnyi wa filimi w’icyamamare yatangaje ko abagore bakwiye kwishimira “imiterere nyayo [y’umubiri] yabo” nyuma y’uko muri filimi iheruka bamusabye kwicara yemye cyane kugira ngo ahishe ibinure (bamwe bita ibicece) biri ku nda ye.

Kate Winslet ni Umwongerezakazi uzwi muri filimi zitandukanye yakinnye kuva mu 1994 nka Hamlet, Romance & Cigarettes, Avatar, iyatumye yamamara cyane ni Titanic yakinnye mu 1997.

Winslet w’imyaka 48, ni umugore wakunze kuvuga ku bwisanzure bw’abagore kandi kenshi yamagana kunegura abagore ushingiye ku mubiri wabo,Kate Winslet avuga ko ibyo yagiye asabwa byo kuba uwo atari we ku mubiri we atabyemeye ahubwo yakoraga ikinyuranyo.

Winslet yavuze ko abagore bakwiye kwishimira uko bari nyako, kuba boroshye no kuba wenda waba ufiteho ibicece bicye.Avuga impamvu yanze kwifata uko atari, yavuze ko n’umukinnyi yakinaga nka we, Lee, “ntiyateruraga ibyuma cyangwa ngo akore siporo buri munsi. Yaryaga fromage/cheese, umugati, akanywa n’umuvinyu, kandi ntabigire ibintu birebire. Rero umubiri we wagombaga kuba woroshye.”

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare Kate Winslet yatangaje ibi nyuma y’ikiganiro yagiranyiranye na BBC ubwo yavugaga kuri filimi ye nshya yitwa Lee, Winslet yavuze ko byari akazi ke kuba nk’uwo akina muri iyo filimi – umumurikamideli wahindutse umufotozi uzwi mu ntambara ya kabiri y’isi witwa Elizabeth ‘Lee’ Miller.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Harper’s Bazaar magazine, Winslet yavuze uburyo arimo gukina iriya filimi Lee yasabwe kwicara yemye kurushaho kugira ngo ahishe “ibicece”.

Yagize ati: “Hari agace aho Lee yicara ku mucanga yambaye bikini. Umwe mu bagize itsinda ryayikoraga araza arambwira ngo ‘wakwicara wemye kurushaho’. Ndamubaza nti ‘kugira ngo mutabona ibicece byanjye? Si ubuzima bwawe!’ Nari nkomeje”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *