Ronaldo arasaba Manchester United kubaka byose ahereye hasi
Cristiano Ronaldo yatangaje ko ikipe ye yahozemo yitwa Manchester United igomba kongera kubaka byose ihereye hasi kugeza ku gasongero niba bashaka kongera guhatanira imwanya y’imbere mu mupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Porutugali w’imyaka 39 yegukanye ibikombe bitatu bya Premier League, Champions League ndetse n’ikamba ry’igikombe cy’isi cy’amakipe [Clubs] muri United kuva 2003-2009 avuga ko agikunda iyi kipe kabone nubwo yarangije kumwanya wa munani muri shampiyona ishize.
Ronaldo avuga ko imyitwarire ya Erik Ten Hag ari mibi cyane, kuburyo kumusaba gutwara igikombe cya Premier League ari ukumwikoreza umusozi.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Porutugali, ubu ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabiya Sawudite, yabanye hamwe na Ten Hag ku inshuro ye ya kabiri ubwo yagarukaga kuri Old Trafford mu mpera za 2022 ,aho yari avuye muri Juventus de turin.
Ibi Ronaldo yabivugiye kuri podcast yitwa “Rio Ferdinand Presents” yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, Ronaldo yavuze ko yishimiye uburyo abayobozi b’iyi kipe, bari kuyiyoboramo byumwihariko umuyobozi wa INEOS, sir Jim Ratcliffe ndetse anashimagize byimazeyo uburyo bashora imari mu bikorwa remezo.
gusa kurundi ruhande Ronaldo abona hari ibyo bakwiye guhindura ,aho yagize ati: “Bakeneye kubaka byose, uko mbibona… iyi kipe ikeneye igihe cyo kwiyubaka kuko iracyari imwe mu makipe meza ku isi, ariko bakeneye guhinduka ndetse no kwisobanukirwa kuko iyi ari yo nzira yonyine isigaye kandi ishoboka yo kuzahura iyi ikipe yahoze mu meza isi yari itunze mu myaka yashize.
“Nizera ko ejo hazaza hashobora kuzaba heza , Ndabyuzera, ariko ntibishingiye gusa kubuhanga. Bagomba kwiyubaka uhereye hasi. Niba atari byo, ntibashobora guhangana. Ntibishoboka. ”
Ronaldo wegukanye ibihembo bitanu bya Ballon d’or, wamaranye imyaka itandatu na United mu mwuga we, gusa bwa kabiri ubwo yari agarutse kuri Old Trafford nyuma yo gusinyana na Juventus muri 2021yayitsindiye ibitego 27 mu mikino 54 yakinnye ,Nyuma yo gusohoka nyuma y’umwaka urenga, yavuze ko yumva “yahemukiwe”, mu gihe ndetse byanajyanaga nuko atavugaga rumwe na Ten Hag , aho yagize ati: “Ntabwo namwubaha kuko atanyubaha.”
Icyakora, uyu mugabo wimyaka 39 yavuze ko agikunda iyi kipe.Kuri ubu United iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona iraza gusura Southampton kuwa gatandatu.